Min Munyangaju yahaye ubutumwa Abakinnyi b’u Rwanda bagiye mu mikino ya Olympic

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nyakanga 2021, abayobozi muri Minisiteri ya Siporo “MINSPORTS” ndetse no muri Komite Olymbic y’u Rwanda bahaye ubutumwa abakinnyi bagiye kuruhagararira mu mikino ya Olympic Game 2020, izabera i Tokyo mu Buyapani kuva tariki ya 23 Nyakanga 2021.

Abazajya mu Buyapani bahawe ibendera ry’igihugu ndetse bahabwa ubutumwa burimo ibyo igihugu kibashakaho

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda berekeza i Tokyo bashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda banahabwa ubutumwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri wa Siporo, Mme Aurore Mimosa Munyangaju yageneye delegation izahagararira u Rwanda mu mikino Olempike 2020, yabasabye kuzahesha ishema u Rwanda.

Ati : “Bana b’u Rwanda, tubifurije kuzaba amahoro ku rugamba mugiyeho. Mugiye kwamamaza u Rwanda murushanwa n’andi mahanga. Muzarushanwe gitwari, tubifurije intsinzi muhesha ishema urwababyaye.”

Yabibukije ko bagiye mu bihe bitoroshye, abasaba kuzirinda no kutazadohoka ku kwirinda COVID19.

Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice yashimiye uruhare rwa Minisiteri ya Siporo yagize mu gutegura aba bakinnyi anaboneraho gusaba abakinnyi kuzahagararira u Rwanda neza.

Umuhango wo gushyikiriza abakinnyi bazahagararura u Rwanda mu mikino ya Olempike 2020, izabera i Tokyo wari witabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema-Maboko Didier akaba ari na we wagejeje ubutumwa ku bakinnyi mu kimbo cya Minisitiri wa Siporo.

Kuva tariki 07 Nyakanga 2021 ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino Olimpiki izahaguruka yerekeza mu Buyapani ahitwa Hachimantai, izahakorera imyitozo kugera tariki 19 Nyakanga 2021, ihave ijya mu Mujyi wa Tokyo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Mugisha Moise azahagararira u Rwanda mu bijyanye no gusiganwa ku magare

UMUSEKE.RW