EPISODE 2: Gad afashe icyemezo cyo kuva ku ishuri akajya gusura se ufunze by’agateganyo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

…Kuva uwo mwanya Superstar yahise abura amahoro abura uko yifata, aba agujije mugenzi we ticket wenda ashake ukuntu yataha. Yabonye ataribuhabwe uruhushya hejuru y’impamvu y’uko Papa we yafunzwe, ahita yigira inama yo gucika ikigo gusa arafatwa baramugarura. Prefet yahise amutumaho ni uko baramujyana. Yageze mu biro bya Prefet aramubwira ati:

“Niko Gad, urumva umaze kubyimba ku buryo usigaye ushaka gucika ikigo? Narumvise ngo wabaye na gafotozi sha. Yewe ngo basigaye banakwita Superstar? Ndakoherereza umubyeyi maze muzazane nyuma y’Icyumweru.”

Superstar yahise yumva ibyishimo bimurenze kuko uwo wari wo mugambi we wo kugira ngo atahe. Ibyishimo byaramurenze ashiduka abwiye Prefet ati:

“Prefet njye kuzinga nonaha se? Merci.”

Prefet yaramwitegerejeee ahita aseka cyane arangije aramubwira ngo:

“Jyenda uzinge imyenda yawe, usase igitanda, ujye mu bwogero wikureho imyanda yakugiyeho usesera muri senyenge, ibyawe ubishyire kuri gahunda nk’umunyeshuri kandi wa Superstar, maze usubire mu ishuri ushyitse utubuno twawe ku ntebe wige. Ndakubabariye!”

- Advertisement -

Ibyo Prefet yabimubwiye amenyo afatanye avugira ku mitsi yaryo.

Superstar yabuze aho akwirwa yumva igihe kiri kumusiga, cyane ko yari we mwana w’imfura wa Rufonsi kandi akaba ari we wagombaga kumwitaho no kwita kuri barumuna na bashiki be. Ijoro ryarageze ahita ajya kuzana amazi mu gikombe agishyira munsi y’igitanda, bwenda gucya ayanyanyagiza ku gitanda na we ayimena mu mutwe arongera araryama. Yahise atangira gutitira by’akataraboneka atangira kuvuza induru ku buryo yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Bahise bamujyana mu butabazi bwihuse, hashize akanya aroroherwa asaba kwijyana mu bwiherero.

Superstar ntabwo yigeze atekereza kabiri kuko umutima we utari uri mu gitereko. Yibaza ukuntu Papa we yaraye muri gereza akumva bigiye kumusaza. Yibazaga icyo papa we yaba yariye, akibaza uko ari kumva amerewe bikamuyobera. Yahise atoroka ibitaro, feri ya mbere ayifatira aho papa we afungiye. Ubwo yahise avugisha se n’agahinda kenshi ati:

“Niko papa kuki uri hano byakugendekeye bite?”

Rufonsi yahise abaza umuhungu we impamvu atashye kandi ari gutegura ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Gad yahise abwira se ko ibyo atari ngombwa ko icyo ashaka ari ukumva impamvu se afunze. Se yahise atuza yitegereza umuhungu we n’impuhwe nyinshi za kibyeyi maze aramubwira ati:

“Mwana wanjye nakoresheje amafaranga nari narahawe na Leta. Yari amafaranga yo kubakira abatishoboye ubwiherero. Nari nabonye uzabura uko ujya ku ishuri mba nkoreshejeho ibihumbi 150 ngo wowe na murumuna wawe mbone mugiye kwiga kandi mwige neza. Nakora buri kimwe nkabona mutabura ubuzima bwiza! Rero ndahamya ko nzakatirwa imyaka nkuko itegeko ribiteganya, kuko sinatuma mugurisha isambu imwe, nayo yakabatunze hejuru yanjye. Ubu ndi gusabwa ibihumbi 300 mu minsi 30 kugira ngo mfungurwe bitabaye ibyo nkahanwa n’itegeko. Subira ku ishuri wige, nararwishigishiye ku bwanyu, reka ndusome. Ndabakunda bana banjye!”

Ubwo Superstar yabuze uko abyitwaramo, agahinda karamwica abura ubwarira ndetse n’ubwavugisha se. uburakari buvanze n’akababaro byaramusaze ku buryo yahise atangira gukubitagura inshyi ibikuta. Hashize akanya abwira se ariko avugana agahinda ati:

“None se papa wenda ibyo byarabaye, ahubwo mbwira ubu uri gutekereza iki?”

Rufonsi yabwiye umuhungu we ko ubundi bakabaye bitabaza inshuti n’abavandimwe gusa yari yamaze kuba udakwiye kwizerwa mu bantu. Kandi nta kindi yari afite cyatangwa ngo ibihumbi 300 biboneke, kuko n’inka bari bararagijwe na Karamaga basabwaga kuyisubiza mu gihe nta muntu wo kuyitaho wari uhari.”

Superstar yahise abaza se ati:

“None se papa ubwo dusabwa gushaka ibyo bihumbi 300 mu minsi 30 bitabaye ibyo ugafungwa nk’uko biteganywa n’amategeko?”

Papa we nta kintu yasubije gusa umwana we Superstar na we amaso arayamuhanga. Yabonye nta n’icyo yakomeza kuvugana na se ahita ataha ajya iwabo. Yarebye ubuzima bari kubaho abona buteye agahinda ku buryo yari ari kwibaza aho ibintu abihera abizura bikamubera ingorabahizi. Yaraye atekereza bumucyeraho ahita yiha gahunda yo gukora icyo byamusaba cyose ariko iminsi 30 ikarangira abonye ibihumbi 300. Yitegereje icyaro cya hererabandi yari arimo abona byibuze iyo minsi yahawe yashira abonye 1/30 cy’amafaranga ari gusabwa. Yahise afata umwanzuro wo kwerekeza i Kigali mu murwa wenda azateseke ahate agatwe, ariko amafaranga aboneke nubwo nta gitekerezo namba yari afite cy’uburyo azayabonamo. Iby’ishuri ntiyari akibitekereza kuko yari yiyemeje ko niyo yasiba ishuri ukwezi kose ariko ntabone umubyeyi we umwe yari asigaranye atinda mu buroko.

Yahise yirinda gutekereza cyane ku mwanzuro agiye gufata hato ataza kwisubiraho. Ubwo yinjiye mu cyumba cya se ku bw’amahirwe abona papa we yari yasize telephone. Yahise ayicaginga imaze kuzura ahita ahamagara se wabo uba i Kigali amubwira ko agiye kuza mu murwa kandi ko azahaba iminsi mike. Ubwo yahise yihuta ajya kureba Kamana, aramuramutsa ndetse Kamana abanza kumubaza amakuru nk’umuturanyi kandi wari inshuti ya se mu buryo bumwe. Kamana yahise amwihanganisha ku bwo gufungwa kwa se. Hashize umwanya Superstar ahita abaza kamana niba ntabufasha yatanga ariko umuturanyi akava mu buroko cyane ko ibintu ari magirirane.

Kamana yahise asubizanya Gad n’amarira menshi, amubwira ko yakamufashije gusa na we afite ubukene bukomeye.

Superstar mu by’ukuri ntacyo yari afite gukora muri ako kanya, byari byamurenze kuko inshingano zose zari zimuri ku mutwe mu gihe se akiri mu gihome. Hashize akanya areba Kamana niko guhita amusaba ko yabagurira ihene eshatu bari basigaranye mu rugo. Kamana yahise abwira Superstar ati:

“Wa mwana we se ugira ngo ihene ntiziriho muri iyi minsi? Rwose zirahendutse. Gusa nanjye nagufasha rwose nk’umwana w’inshuti yanjye nkazigura!”

Superstar yahise asubizanya Kamana umwete mwinshi avuga:

“Ngaho mbwira ayo umpa kuri iriya ibyaye kabiri, ngirango urayizi n’ibondo ifite rigena igiciro cyayo.”

Kamana mu ijwi rituje gusa rica intege yahise abwira Superstar ati:

“Umva Gad mwana w’iwacu, buriya iriya hene irakuze ku buryo ntakurengereza ibihumbi 10 rwose. Naho ziriya ebyiri zisigaye ndaguha imwe imwe ibihumbi 8. Bivuze ngo, mbwira nguhe ibihumbi 26, maze ngufashe nk’umuturanyi.”

Superstar yahise yumva yumiwe umusatsi umera nk’umuvuye ku mutwe. Yitegereje Kamana yumva yamukubita ingumi y’amazuru. Mu by’ukuri ihene imwe yari nini ku buryo nibihumbi 30 atari kubyemera ku ihene imwe. Wenda izindi zikaba ziri mu bihumbi 20. Superstar ntabwo yiyumvishaga ukuntu Kamana yatubya ihene z’iwabo kuri urwo rwego. Uretse no kuba yari kuzigurisha, yabonye kuguma mu maso ya Kamana biri bumurakaze cyane, bigatuma agira imyitwarire mibi.

Ibintu byarushijeho kumubera ihurizo rikomeye.

Turagusaba kurarika inshuti ndetse n’abo ukunda bose, kugira ngo bazasome iyi nkuru kugera ku musozo. Irenze kuba inkuru, ahubwo ni umutungo wakubera imfunguzo zikugeza ku nstinzi yifuzwa na bose mu buzima. Ni inkuru yaguhindurira ubuzima mu gihe uyizereyemo. Ni inkuru igukwiye mu gihe gikwiye.

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 3

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw

RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW