Musanze: Umukobwa yafashwe ashaka gukorera umuhungu ibizamini bya Leta

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa Mpenge, mu Karere ka Musanze, hafashwe umukobwa witwa Uwineza Justine ashaka gukorera ikizamini cya Leta umuhungu witwa Igiraneza Fabrice we utararabonetse mu bakora ikizami kuva byatangira ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, mu masaha ya mbere ya saa sita (9h00) ubwo ku Urwunge rw’Amashuri rwa Muhoza I, (GS Muhoza I) habanzaga gukorwa ubugenzuzi mbere yo gukora ikizami.

Muri uko kugenzura, batunguwe no kubona mu mwanya wa Igiraneza Fabrice na we usanzwe yiga kuri GS Muhoza I, we ngo akaba yaraniyandikishije ariko akaba atarigeze aza gukora ibizamini byose byabanje nk’abandi, harimo Uwineza Justine maze batangira kumuhata ibibazo.

Uwahaye amakuru Umuseke yavuze ko uyu mukobwa yari asanzwe yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) kuri GS Muhoza I, akaba atarigeze yiyandikisha mu bagomba gukora ikizamini cya Leta kuko ngo igihe cyo kwandika abandi, we yari yararivuyemo.

Umuyobozi wa GS Muhoza I, Mbonigaba Martin yabwiye Umuseke ko amakuru yayamenye gusa ko we yari afite indi Santeri (Centre) y’ibizamini ya St Vincent Muhoza, akavuga ko uriya mukobwa yabanje kubeshya ko umuhungu ashaka gukorera ikizamini ari musaza we.

Yavuze ko ubu buriganya ari ubwa mbere bugaragaye kuri iki kigo gusa ko amahirwe ari uko byatahuwe.

Ati “Ntabwo bisanzwe ko umuntu aza gukorera undi ibizamini, gutyo ahubwo amahirwe ni uko abashinzwe kugenzura abakora ikizamini banza bakagenzura ko uje gukora ikizami ari nyiri ubwite bahise bamuvumbura.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi w’iki Kigo yavuze ko uyu musore yari yaragiye kurwaza umuryango we utuye mu Karere ka Rulindo ariko aza kubuzwa kugaruka na Guma mu Rugo iri mu Karere ka Musanze.

Mbonigaba yavuze ko uyu mukobwa wakoreye umuhungu yari yaramaze gukorerwa raporo nk’umuntu waretse ishuri kuko yari amaze igihe atagaragara mu ishuri.

Kugeza ubu uyu mukobwa akurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Muhoza.

Kuva ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 mu gihugu hose hari gukorwa ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (O’Level), igisoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A’Level) ndetse na TVET.

Muri rusange abanyeshuri biyandikishije mu gukora ibizamini bya Leta ni 122,320 mu cyiciro rusange, barimo abahungu 67,685 n’abakobwa 54,635.

Abanyeshuri biyandikishije mu gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52,145; barimo abahungu 22,894 n’abakobwa 26,892 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW