Rwabugiri Omar mu muryango winjira muri Kiyovu Sports

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyezamu uheruka gutandukana na APR FC, Rwabugiri Omar agiye kwiyongera ku banyezamu ba Kiyovu Sports bazakoreshwa mu mwaka w’imikino 2021-2022.

Rwabugiri Omar agiye gusinyira Kiyovu Sports

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri APR FC ariko ntibifuze kumugumana, Rwabugiri Omar ashobora kudasohoka muri Kigali ngo ajye gukina hanze yayo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu munyezamu yashimwe n’abatoza b’ikipe ya Kiyovu hasigaye ko Perezida wayo, Mvukiyehe Juvenal agaruka mu Rwanda ubundi Omar agahita ashyira umukono ku masezerano.

Uyu munyezamu yamaze kumvikana n’abatoza ba Kiyovu Sports.

Rwabugiri yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC ariko ntiyagira amahirwe yo kuhaguma ngo akine. Yakiniye amakipe arimo Musanze FC na Mukura VS yahesheje igikombe cy’Amahoro mu 2018.

Yari amaze imyaka ibiri muri APR FC, ariko ku mwaka we wa kabiri ntabwo yagiye abona umwanya wo kubanza mu kibuga nk’uko byahoze. Yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bibiri bya shampiyona.

Rwabugiri ajya ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW