Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
U Rwanda runaniwe gukura intsinzi kuri Kenya mu mukino wa kabiri mu itsinda E wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi muri Qatar 2021, iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 5 Nzeri 2021, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo Amavubi yakiriye ikipe ya Kenya kuri Stade ya Kigali, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye i Kigali (3:00pm).
Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent waherukaga kutsindirwa i Agadir muri Maroc na Mali igitego kimwe ku busa (1-0) tariki ya 1 Nzeri 2021.
Amavubi ananiwe gutsinda Kenya, iminota icyenda yari ihagije ngo Harambe Stars ifungure amazamu. Ni igitego cyatsinzwe na Michael Olunga.
Kwishyura iki gitego byasabye Amavubi iminota 12 agaruka mu mukino. Ku munota wa 21 kapiteni Haruna Niyonzima yahaye umupira Rwatubyaye Abdul, maze ku ishoti riremereye yishyura igitego.
Ni igitego cyatumye igice cya mbere amakipe anganya kimwe ku kindi, ari nako umukino waje kurangira nta kipe yongeye kureba mu izamu.
XI babanje mu kibuga ku ikipe y’Amavubi
- Advertisement -
Emery Mvuyekure, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Muhire Kevin, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende, Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi na kapiteni Haruna Niyonzima, Jaques Tuyisenge na Byiringiro Lague waje gusimbura na Kagere Meddy kubera imvune yagize ku munota wa 28.
Kugeze ubu u Rwanda mu itsinda E rurimo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha muri Qatar rufite inota rimwe gusa.
Umukino ukurikira Amavubi azacakirana n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Undi mukino wo mu itsinda E utegerejwe kuri uyu wa Mbere Uganda yakira Mali.