Inteko y’Umuco yamuritse ibitabo 4 birimo n’Igazeti y’ubushakashatsi “Umurage”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Inteko y’Umuco yasohoye ibitabo bine birimo n’igaztiy’ubushakashatsi “Umurage” . Ni ibitabo  byanditswe n’abanditsi b’inzobere mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse na bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batsinze amarushanwa yo kwandika ku ndangagaciro z’Umuco w’u Rwanda , abatsine inyandiko zabo zifashishwa mu bitabo.

Ni ibitabo bigenewe abashakashatsi, abarimu bo mu ngeri zitandukanye ndetse bikifashishwa mu gukora ubushakashatsi mu rurimi,Umuco,Umurage by’Abanyarwanda.

Ibi bitabo byagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, birimo igitabo cyitwa “Igazeti Umurage”, ibitabo by’ubuvanganzo bigizwe n’Inkuru ngufi ndetse imivugo, harimo kandi Icy’ibihozo ndetse bizajya bisohoka kabiri mu mwaka.

Igazeti Umurage igizwe n’inyandiko z’ururimi rw’Ikinyarwanda, ubushakashatsi  ku rurimi n’umuco Nyarwanda. Ibitabo by’Ubuvanganzo byo byanditswe hashingiwe ku marushanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye hanyuma abatsinze  inyandiko zabo zisohoka mu bitabo.

Umuyobozi Wungirije mu Nteko y’Umuco ushinzwe ururimi, kubungabunga no guteza imbere Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko mu bitabo byasohotse bitandukanye Igazeti Umurage,, Ubuvanganzo, (inkuru ngufi, n’imivugo)  harimo kandi iby’Ibihozo  bifite umwihariko wo kuruhura abantu by’umwihariko abafite ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ihungabana.

Yagize ati “Igitabo cya Kane ni icy’ubushakashatsi bwakozwe  n’Inteko y’Umuco mu gihugu hose kirebana n’ubuvanganzo nyemvugo, kikaba ari igitabo cy’ibihozo. Ibihozo ni ubuvanganzo bufite agaciro mu mibereho y’Abanyarwanda.”

Yakomeje ati “Hifujwe y’uko iki gitabo n’ibihozo bikubiyemo byashyirwa mu buryo bw’amajwi kugira ngo bibashe gufasha ababyumva kuko umwimerere wabyo ushingiye ku buvanganzo nyemvugo.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bitabo byagiye hanze hagamijwe guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ariko kandi hanazibwa icyuho kigaragara mu bitabo by’ubushakashatsi bisohoka mu magazeti  biri ku rwego rugezweho.

Uwiringiyimana yavuze kandi ko hari gutekerezwa uburyo ibi bitabo byanabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo byorohereza buri wese kubisoma.

Umwanditsi Semana Abdul Khalik, wagize uruhare mu Igazeti Umurage, yavuze ko kuba hari gahunda yo kujya hasohoka  Igazeti  kabiri mu mwaka  ari amahirwe abanditsi babonye yo kujya basohora inyandiko zabo ndetse n’umuco wo kwandika ukagenda utera imbere.

Yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi rufite byose. Kuba muri iyi myaka tutari dufite ahantu dushobora gusohorera inyandiko za gihanga  cyari icyuho gikomeye  rwose. Kuba Inteko y’Umuco yarafashe umwanya igatekereza ku iterambere ry’ubwanditsi ni undi mutungo u Rwanda rugiye kunguka.”

Semana yavuze ko urubyiruko rushishikarizwa kwinjira no kumenyera umuco wo kwandika gusa ko hakigaragara ibibazo bitandukanye birimo kuba inzu z’ubwanditsi zikiri nke ndetse n’uburyo bwashyizweho bufasha urubyiruko gukunda kwandika.

Uyu mwanditsi yavuze ko Minisiteri ifite inshingano zo guteza imbere gusoma no kwandika yatekereza uburyo bwafasha urubyiruko kubikunda.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose numva ko hari icyo Minisiteri igomba kuzakora kugira ngo abana batangire  basubire mu byo gusoma, mu byo kwandika, habeho amarushanwa ndetse habeho n’uburyo  ibijyanye no kwandika biheshwa agaciro, bitabaye ibyo ubwanditsi buzatsikira.”

Yakomeje ati  “Abanditsi ni uko bagomba kumva ko ubwanditsi bugira umumaro. Ubwanditsi iyo wabwinjiyemo ukomeza gutera imbere mu bitekerezo.”

Yasabye abanditsi kwihatira kwandika hagamijwe gufasha  abantu gukunda no gusobanukirwa agaciro ko gusoma no kwandika.

Inteko y’Umuco ishishikariza abanditsi kandi gutekereza inyandiko zireba n’abakuze, kuri ubu  hatangijwe  amatsinda yo gusoma ibitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho gukundisha abantu umuco wo gusoma no  kwandika.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW