Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Muri gahunda yiswe Civil Military Cooperation Week (CIMIC) iri kubera muri Kenya, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikomeje ibikorwa by’ubuvuzi muri Kenya ahatangijwe icyumweru cy’ubufatanye n’abasivili.
Ni igikorwa gihuza ingabo zo mu karere, kibaye ku nshuro ya gatatu kizwi nka EAC CIMIC (Civili Military Cooperation Medical Outreach) gihuriwemo n’ingabo zituruka mu bihugu bya Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda ndetse n’u Rwanda.
Itsinda ry’abaganga 19 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari gukorana n’abandi basirikare baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi gahunda ya CIMIC yatangiye kuwa Gatandatu tariki ya 09 Ukwakira 2021 ikazageza kuwa 13 Ukwakira 2021.
Iyi gahunda iri kubera mu Mujyi wa Nairobi i Machakos no muri Kajiado, abaturage bishimiye ibikorwa biri gukorwa nizi ngabo ziturutse muri EAC.
Aba basirikare bari gukora ibikorwa birimo kuvura abaturage indwara zitandukanye kandi ku buntu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Tuzamure ubufatanye bw’Akarere binyuze muri serivisi duha abaturage.”
Itsinda ry’abaganga bo muri RDF riri muri Kenya riyobowe na Lt Col Vincent Mugisha aho bari guha serivisi z’ubuvuzi abaturage ba Kenya muri Muumandu Health Center mu bilometero 85 uvuye i Nairobi.
- Advertisement -
Bari gutanga ubuvuzi ku buntu mu bijyanye no kubaga, kuvura amenyo n’ibindi. Ku munsi wa mbere w’iki gikorwa abarwayi basaga 90 nibo bitabiriye.
Winny Chemutai Too, Umuyobozi wa Muumandu Health Center yavuze ko ibi ari ibikorwa bikomeye byeretse abaturage ko abasirikare atari ukugendana imbunda gusa ko bakora n’ibindi bikorwa by’ubumuntu.
Yagize ati “Ni igikorwa cy’agaciro cyerekana imikoranire myiza hagati y’abasivile n’abasirikare.”
Ibi bikorwa by’Ingabo za EAC byitwa CIMIC Week biba buri mwaka, ku nshuro ya gatatu bibaye byabereye mu gihugu cya Kenya, mu mwaka wa 2018 na 2019 byabereye muri Uganda n’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikora ibikorwa mu iterambere ry’abaturage bizwi nka ‘RDF Citizen Outreach Programme’, aho ingabo zikora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Abanyarwanda nk’uko zibisabwa n’itegeko.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
AMAFOTO: RDF WEBSITE
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW