Inkambi ya Gihembe yafunzwe burundu aho yahoze hatangiye guterwa ishyamba

webmaster webmaster

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, Impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, inkambi ya Gihembe ihita ifungwa burundu.

Nta nzu isigaye ahahoze inkambi ya Gihembe zose hasi ku itaka

Ni nyuma y’uko iyo nkambi yagiye yugarizwa n’ibiza binyuranye byiganjemo iby’imvura iteza ibiza, byashyiraga ubuzima bw’abayituye mu kaga.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yanditse kuri Twitter iti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.

Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga.”

Kwimura izo mpunzi ni igikorwa cyakurikiwe no gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije, aho ahahoze iyo nkambi no mu nkengero hatewe ibiti.

Izi mpunzi zimuwe mu gihe bamwe muri bo bari baherutse kugaragaza impungenge zitandukanye zo kuba batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura bagatuzwa mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

Aba bavugaga ko bari bafite ibikorwa bitandukanye byabatezaga imbere bityo ko batizeye niba aho bagiye bazabikomerezayo cyangwa abari mu mashuri bazakomeza uko bisanzwe.

Ikindi ni uko bagaragaza imbogamizi zirimo no kuba ikirere cyo mu Karere ka Kirehe gikunze gushyuha, ibintu bavuga ko byabagora kumenyera ubuzima bwaho.

Icyo gihe Umuyobozi w’inkambi ya Gihembe, Murebwayire Goreth yavuze ko izi mpunzi zidakwiye kugira impungenge kuko no mu nkambi ya Gihembe, ibikorwa bitandukanye birimo amashuri ndetse n’ibindi byabafasha byose bihari.

- Advertisement -

Muri rusange impunzi 9, 922, zigize imiryango 2,227 nizo zicumbikiwe muri iyo nkambi.

Izo mpunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe zaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu 1997, aho zimaze imyaka 24 mu Rwanda nyuma y’uko zihunze intambara yaberaga mu gihugu zaturutsemo.

Abagera kuri 900 bari bahasigaye ku Mbere baraye i Kirehe mu nkambi ya Mahama
Ahahoze burende n’inzu z’impunzi ubu hatewe ibiti ndetse no mu nkengero z’ahari inkambi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW