Ibintu tunyuramo mu buzima bwacu, bituyobora ku bintu byiza -Mukunzi Yannick

webmaster webmaster

Nyuma y’imvune ikomeye yo mu ivi yagize ku munsi wo ku wa Gatandatu, Yannick Mukunzi yavuze ko hari igihe ibintu bibi mu buzima aba ari inzira ijyana ku bintu byiza, anashimira buri wese wamwifruije gukira vuba.

Yannick Mukunzi yagize imvune izatuma amara igihe hanze y’ikibuga

Yannick Mukunzi yagize imvune yo mu ivi ry’ibumoso ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, hari mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzwemo Täby.

Uyu musore wasohowe mu kibuga ku munota wa 19, akaba agomba kubagwa iyi mvune mu byumweru 2, ubu arimo kugendera ku mbago.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije amagambo y’umwanditsi Nicole Reed, yagize ati “Rimwe na rimwe ibintu tunyuramo mu buzima bwacu, bituyobora ku bintu byiza biba bizatubaho.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira buri umwe wafashe umwanya we akanyifuriza gukira vuba, nizeye ko nzagaruka nkomeye kurusha mbere. Ndifuriza ikipe yanjye ya Sandvikens IF amahirwe masa mu mikino isigaye, twabikora.”

Uyu musore yavuze ko uburyo yagizemo iyi mvune nta mukinnyi wigeze amukandagiraho, ahubwo umukinnyi wa Täby yamuguyeho ku kuguru agahita avunika.

Ntabwo aramenya igihe azamara hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa, avuga ko ategereje icyo abaganga bazamubwira amaze kubagwa, gusa akenshi iyo umukinnyi agize iyi mvune akabagwa, bimusaba amezi kugira ngo agaruke mu kibuga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW