Bugesera: Animateur arakekwa kugira uruhare mu kunnyuzura abanyeshuri

webmaster webmaster

Umuyobozi ushinzwe gukurikiranirahafi ubuzima bw’abanyeshuri mu ishuri Nderabarezi rya Nyamata TTC Nyamata, riherereye mu Karere ka Bugesera,Ntahomvura Erneste, arakekwa kugira uruhare mu kunnyuzura abanyeshuri bashya bari baje kwiga mu mwaka wa Kane kuri iryo shuri.

                                                       Ibiro by’Akarere ka Bugesera

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro ryo kuwa 24  Ukwakira 2021, abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu kuri iryo shuri biraye muri bagenzi babo bakabasaba gusohoka mu byumba bararamo maze bagahurizwa mu kibuga cyo hanze maze barabadukira babakubita imikandara, imikoropesho ndetse babavuruguta mu byatsi.

Abo banyeshuri birinze kugira icyo batangaza gusa bamwe mu barimu bigisha kuri iki kigo, babwiye Radiyo 1 ko uyu muyobozi yifatanyije n’abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu  gukorera urugomo abanyeshuri bashya bari baje kwiga kuri iryo shuri agamije kubereka ko akangitse.

Umwe yagize ati “ Bakora ijoro bise Welcome to TTC Nyamata day,Night[avuga ko babahaye ikaze kuri iryo shuru].Rero Animateur afata abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu, arababwira ngo baze kuza kumufasha kubyutsa abana.”

Yakomeje ati “Mu saa yine,arabyutsa, arabahamagara ngo mubyuke,abwira abiga mu mwaka wa Gatanu ngo baze kumufasha abiga mu mwaka wa Kane bashyashya.Agira amagambo amwe ababwira, bafata imikandara  barabakubita.”

Undi yagize ati “ Hanyuma mu ijoro ryo ku cyumweru nibwo byatangiye kumvikana cyane, abantu bari hanze y’Ikigo bumva urusaku n’induru mu macumbi bararamo,biza kumenyekana ko ari abanyeshuri bo mwaka wa Gatanu bakubitaga abo mu mwaka wa Kane, ubona ko ari ibintu byapanzwe.”

Aba barimu  bavuze kandi ko usibye kuba aba banyeshuri barakubiswe, banatswe amafaranga y’impamba bari bitwaje gusa ko batunguwe no kumva harahanwe abanyeshuri gusa kandi uwo muyobozi ari we bikekwa ko ari we wari inyuma yabyo.

Umwe yagize ati “Umuyobozi wacu , animateur bitewe ni uko abanyeshuri b’ubushize bamusuzuguraga, yari yapanze gahunda yo gusa  n’ubakanze,akabereka ko nta mikino.

Undi yagize ati “ Yabaga yihagaririye aho ,bivugwa ko hari abo yateye inshyi, imigeri .Akomeje akazi bisanzwe  ariko ntitubizi icyo inzego zibikuriye icyo biri kubikoraho.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo cya TTC Nyamata, Munyaneza Alphonse,yavuze ko bazandikira  Akarere ibaruwa ihagarika mu mirimo uyu muyobozi uvugwaho aya makosa.

Yagize ati “Yavuze ko hari abana bajyaga bamusuzgura bityo ashaka kubaganiriza ababwira bati muramenye namwe mutazaba nk’abansuzuguye ubushize. “

Yakomje ati “Icyo turi bukore twebwe turi bubitangire raporo, hanyuma nk’AKarere kakareba imyanzuro twanzuye ku ruhande rwacu twifuza y’uko atakomeza kuba  Umuyobozi (Animateur) wa kino Kigo, bamushakira akandi kazi cyangwa hakarebwa icyo itegeko riteganya.”

Ibi bibaye mu gihe nabwo mu minsi micye  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rutangaje ko ruri gukurikirana abanyeshuri bo kuri Groupe Scolaire Rubengera ku cyaha cyo kunnyuzura bagenzi babo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yavuze ko Kunnyuzura ari icyaha bityo ko bikwiye gucika .

Ati “Ibibikorwa by’urugomo hari abo biviramo ingaruka zo guta amashuli, cyangwa gukomeretswa nk’uko byagaragaye kuri babiri bakubiswe. Ntabwo bikwiye, bigomba gucika kandi ntabwo byacika ubuyobozi butabigizemo uruhare. Turasaba ubuyobozi bw’ibigo ko bwafata iyambere ibi bigaharara.”

GUKUBITA CYANGWA GUKOMERETSA KU BUSHAKE ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, gishobora gutangirwa igifungo kigera ku myaka 3 ariko kitarenze 5 n’ihazabu ya Frw 500,000 ariko atarenze Frw 1,000,000.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW