Perezida Kagame yakiriye mu biro bye “inshuti y’u Rwanda” Howard G.Buffet

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, yakiriye mu biro bye umunyemari akaba n’inshuti y’u Rwanda, Howard G.Buffet baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga umuryango “Howard G,.Buffet Foundation” ufitanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Howard G.Buffet n’abashyitsi bari kumwe na we bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye

Ku rubuga rwa Twitter ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashimangiye ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Howard Buffet byibanze ku ishyirwa mu bikorwa by’mishinga afite mu Rwanda.

Uyu muherwe w’Umunyamerika yateye inkunga imishinga itandukanye  igira uruhare mu iterambere ry’Igihugu harimo umushinga wo gushinga ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi ryo ku rwego mpuzamahanga, aho miliyoni $87.6 agenewe kubaka ishuri n’ibikorwa byaryo mu myaka itanu, hiyongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.

Mu mwaka wa 2015, Umuryango wa Buffett Foundation  watangiye  kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu by’umwihariko mu  buhinzi aho wari wiyemeje gushora milliyoni $500 mu bikorwa by’ubuhinzi harimo no kuhira imyaka mu buryo bugezweho.

Ni ibikorwa biri mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Usibye ibikorwa by’Ubuhinzi muri Kamena  2020, leta y’u Rwanda yari yasinyanye amasezerano n’Umuryango Susan Thompson Buffet Foundation (STBF) muri Afurika nawe Howard G Buffet akaba yaragize  uruhare mu kuwutangiza.

Umuryango Susan T. Buffet Foundation udaharanira inyungu ufasha Guverinoma n’imiryango itegamiye kuri Leta kwiteza imbere mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yemerera u Rwanda guhabwa icyicaro cy’uyu muryango ku mugabane wa Afurika .

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Dr Biruta n’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Professor Senait Fisseha wari uhagarariye STBF.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW