Bamwe mu bayoboboke b’itorero “Umuriro wa Pentekote” rikorera mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, bavuze ko kugeza ubu batarasobanukirwa akamaro ko kwingiza icyorezo cya Coronavirus bituma hari bamwe batarafata urukingo rwa COVID-19.
Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda,bavuze ko ubuyobozi bw’iri torero butigeze bubashishikariza gufata urukingo bituma hari benshi muri iri torero batarafata uru urukingo .
Umwe yagize ati “Kuba ntarakingirwa ni uko ntabuze akanya, ariko igihe nikigera nzikingiza.”
Undi yagize ati “Akenshi umuntu aba afite uko ubukangurambaga yabwumvise kandi agafata icyemezo biturutse mu mutima we,nta rirarenga.”
Umuyobozi w’iri torero,Pasitori Ntabanganyimana Elie, yavuzeko ibijyanye no kwikingiza atigeze abikangurira abayoboke kuko nawe ubwe atabyumva neza.
Yagize ati “Numvise ku bwanjye naba nihanganye nkabanza nkareba,uko bigenda uko bikingiye, nkashishoza nkabanza nkagira amakenga,njye umutima wanjye ndumva utarabimpa.”
Hari amakuru ko bamwe mu bayoboke biri dini banga kwikingiza COVID-19 ahanini bitewe n’imyizerere yabo itabemerera gufata uru urukingo.Gusa izindi ngamba zirebana no ku cyirinda zirubahirizwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Gatabazi Jean Marie Viannye, aheruka kubwira abagize amadini n’amatorero ko nta kintu nakimwe cyabuza umuntu kwikingiza ndetse ko n’ugumura abaturage akababuza kwikingiza biba ari icyaha.
Yagize ati “ Kugumura abaturage ,kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite,kubigisha ibintu byica ubuzima bwabo nabyo ubwabyo ni icyaha.Nagira ngo twibutse abantu baba bitwaza imyemerere ko imyemerere myiza ari iyirinda ubuzima.”
- Advertisement -
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare uzwi w’abikingije muri iri torero, mu basaga 2500 bahasengera.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW