Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko RDF itagize uruhare mu gitero cya M23 muri DR.Congo, ndetse ko nta bufasha u Rwanda ruha uyu mutwe.
Bamwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile muri DR.Congo bavuze abantu bikekwa ko ari aba M23 bagabye igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo, 2021 baturutse ku ruhande rw’u Rwanda.
Itangazo rimaze gusohorwa n’ingabo z’u Rwanda (RDF), rivuga ko nta ruhare na ruto zagize muri kiriya gitero, ndetse ko nta nkunga namba zifasha mu bikorwa ibyo ari byo byose bya bariya bahoze muri M23.
Itangazo rigira riti “Byatangajwe mu binyamakuru ko umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ari abahoze mu nyeshyamba za M23, ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo, 2021 bambutse muri DR.Congo bavuye ku butaka bwa Uganda aho bafite ibirindiro, batera ndetse bafata uduce twa Tshanzu na Runyoni.
Abahoze muri M23 bavugwa, ntabwo bigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo birukanwaga muri DR.Congo mu 2013, ahubwo bashinze ibirindiro muri Uganda, niho iki gitero cyaturutse, ni naho uyu mutwe wasubiye.”
RDF ivuga ko amagambo avugwa mu itangazamakuru cyangwa n’abayobozi abo ari bo bose muri aka Karere ko M23 yavuye mu Rwanda cyangwa ikaba yarahagarutse (nyuma y’igitero), “ni icengezamatwara (propaganda) rigamije gusubiza inyuma umubano uri hagati y’u Rwanda na DR.Congo.”
https://p3g.7a0.myftpupload.com/birakekwa-ko-abahoze-muri-m23-bubuye-imirwano-bafashe-ibirindiro-bya-fardc-ahitwa-chanzu.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
- Advertisement -
UMUSEKE.RW