Gicumbi: Imashini zashyizwe mu isoko rya Byumba ngo zikonjeshe imboga kuzikoresha byarananiranye

webmaster webmaster

Abacuruzi b’imboga mu isoko rya Byumba mu Karere ka Gicumbi barataka ibihombo biterwa n’imboga n’imbuto byicwa n’ubushyuhe nyamara imyaka irenga icumi irihiritse muri iri soko hashyizwemo ibyumba bine byifitemo ibyuma bikonjesha imboga n’imbuto ariko magingo aya ntibikoreshwa.

Isoko rya kijyambere rya Byumba

Mu mwaka wa 2008 nibwo mu isoko rya Byumba hashyizwemo ibyumba bigera kuri bine birimo ibyuma byagombaga kwifashishwa n’abacuruzi b’imboga n’imbuto mu gukonjesha ibicuruzwa byabo babirinda ko byangirika, gusa kuva icyo gihe izo mashini zashyirwa muri ibyo byumba iminsi zakoze ni mbarwa.

Kuba izi mashini zarazanywe ariko ntizigere zikoreshwa icyo zazaniwe, ibi ntacyo byakemuye ku bibazo by’abacuruzi b’imboga  n’imbuto bari biruhukije kubera ibihombo baterwaga n’iyangirika ry’ibyo bacuruza mu gihe bibaye ngombwa ko birara bidacurujwe.

Imashini zashoweho amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 68 ariko ntizigeze zitanga umusaruro zari zitegerejweho.

Aba bacurizi b’imbuto n’imboga baganira na Radio-1, basobanuye ibihombo baterwa no kutagira aho babika ibicuruzwa byabo ku buryo bitangirika ngo bibaviremo kubijugunya.

Umwe mu bacuruzi abisobanura ati “Kuba izi mashini zidakora bidutera ibihombo kuko duhombywa n’izuba n’imvura iyo ibicuruzwa byaraye, ariko hari za filigo imboga n’imbuto byamara igihe. Zikoze bya bintu tumena byagabanuka kuko ntibyarara ngo bipfe kandi bibitse neza.”

Undi agira ati “Turahomba kuko nk’iyo utabonye umukiriya ku munsi wa mbere bucya byataye umwimerere wabyo, iyo hagize umunsi urengaho ni ukujugunya da.”

Abacuruzi b’imboga n’imbuto mu isoko rya Byumba, icyifuzo bahurizaho ni ukuba izi mashini zari zazanywe mu isoko mu 2008 zakoreshwa icyo zazaniwe mu rwego rwo kubagabanyiriza ibihombo.

Bavuga ko izi mashini zikora, kuko nk’isombe iraye ntibabona uko bayicuruza.

- Advertisement -

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Umurimo, Bakomera Jean D’amour, yabwiye UMUSEKE ko ikoranabuhanga izi mashini zikoresha ritajyanye n’igihe kuko umuriro zikoresha ari mwinshi bituma abazikoresha ayo bashora bagura umuriro batayagaruza.

Ati “Abagerageje kuzikoresha bose zarabananiye, n’abo mu isoko habayeho kubahuza ngo bazikoreshe ariko ntibabishoboye. Abazikoresheje basobanura ko zitwara umuriro mwinshi bityo ibyo babikamo n’inyungu bakuramo ntibihura n’umuriro baba bishyuye. Ikoranabuhanga zakoranywe ntabwo rigihuye n’igihe.”

Bakomera Jean D’amour yakomeje avuga ko ntako batagize ngo zikore ariko byananiranye kuko banitabaje Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) ariko birananirana.

Gusa ngo bari gutekereza uburyo izi mashini zakurwa mu mutungo w’Akarere zikegurirwa abikorera kuko ubundi buryo bagerageje ngo zikoreshwe icyo zaguriwe bitigeze bigira icyo bitanga.

’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yakigarutseho avuga ko izi mashini zahombeye Leta kuko zitakoreshejwe icyo zaguriwe.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yatanze inama y’uko abaziguze bakumvikana na kompanyi yagombaga kuzicunga mu gihe cy’imyaka itanu hakarebwa uburyo zatanga umusaruro.

Izi mashini zikonjesha zari zashyizwe muri ibi byumba bine mu isoko rya Byumba zaguzwe mu 2008, gusa kuzibyaza umusaruro byabaye ikibazo none imyaka igiye kuba 14 ziraho zidakora.

Izi mashini zikonjesha impamvu ngo zidakora zitwara umuriro mwinshi
Abacuruzi b’imboga n’imbuto mu isoko rya Byumba barataka ibihombo baterwa no kwangirika iyo zaraye kubera imashini zikonjesha zidakoreshwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW