Minisitiri Bamporiki yashimye uruhare rw’ubuhanzi mu kunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside

webmaster webmaster

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Bamporiki asanga ubuhanzi bwaragize uruhare mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda nyuma y’amarorerwa yabaye mu Rwanda agahitana inzirakarenga zirenga miliyoni muri Jenoside yabakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edourd, yashimiye abahanzi ku ruhare bagize mu guhangana na Covid-19

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Hamwe Festival ku nshuro ya gatatu, ubufatanye bw’urwego rw’ubuzima n’ubuhanzi bwatangijwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima n’Ubuvuzi (University of Health and Equity, UGHE).

Afungura ku mugaragaro ubu bufatanye ngaruka mwaka bwiswe Hamwe Festival bw’uyu mwaka wa 2021 bikaba ku nshuro ya gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edourd, yavuze ko urwego rw’ubuhanzi n’umuco biri mu byakomwe mu nkokora z’icyorezo cya Covid-19.

Hon Bamporiki yashimiye Kaminuza mpuzamahanga y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose yatangije “Hamwe Festival” mu rwego rwo kunoza imikoranire y’inzego z’ubuzima n’ubuhanzi kuko bufite uruhare mu buzima bwo mu mutwe bw’abantu.

Ashimira uburyo abahanzi batanze umusanzu wabo mu kwigisha no gutanga ubutumwa ku banyarwanda  mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari ku muvuduko uri hejuru, avuga ko bakoresheje impano zabo bigisha abantu kwirinda iki cyorezo, ahamya ko bitari koroha iyo iki cyorezo cyaduka abantu batareba filime, batumva indirimbo, nta mivugo n’ibindi bihangano.

Ministiri Bamporiki yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari hakenewe kugarura ubumwe mu banyarwanda ikintu cy’ingenzi cyari kiraje inshinga FPR Inkotanyi, ahera ko avuga ko ubuhanzi buri mu byifashishijwe mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ntibyari byoroshye kuba umwana muto wo mu muryango wagize uruhare muri Jenoside yasaba ababyeyi be ko basaba imbabazi abo bahemukiye. Ariko hifashishijwe imivugo, filime, inkuru n’ibitabo tubasha kubwira ababyeyi bacu ko bakwiye gusaba imbabazi ku byo bakoze.”

Aha yakomoje n’uburyo urwego rw’ubuhanzi rwagize uruhare mukomora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu byatumye abantu babasha kwicarana hamwe n’abagize uruhare muri Jenoside nubwo bitari byoroshye. Ari naho yahereye avuga no ku ruhare rw’ubuhanzi mu gihe cyo kwibuka aho ubutumwa butambutswa biciye mu bihangano by’abahanzi.

Hon Bamporiki mu nteruro y’icyongereza “Arts moves heart” yavuze ko ubuhanzi bukora ku mitima bukanyeganyeza amarangamutima y’abantu, atebya agira ati “Uri umugabo ukajya gutereta umukobwa akakwangira reba neza niba wifashishije ubuhanzi, wandike umuvugo, umuririmbire ubundi azahita akubwira yego.”

- Advertisement -

Agaruka ku nganzo y’ubuhanzi kuva na kera na kare, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki, yashimiye uruhare rukomeye rw’abakurambere mu buhanzi, ahamya ko ubwo ingabo za RPF Inkotanyi zabohoraga igihugu n’inganzo yatabaye.

Ati “Iyo tugiye ku rugamba rwo kubohora igihugu dusanga inganzo yaratabaye kuko abahanzi bafashaga abari ku rugamba gutanga ubutumwa mu gihugu bashakaga kuzamo n’abari ku rugamba, intekerezo za FPR Inkotanyi zacengejwe cyane n’ubuhanzi. ”

Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima n’Ubuvuzi (UGHE), Dr Agnes Binagwaho, ari nabo batangije iki gikorwa cya “Hamwe Festival” kigamije guhuza urwego rw’ubuzima n’ubuhanzi, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye, ashimangira ko ubuhanzi ari ingenzi mu gukemura ibi bibazo abantu batewe n’iki cyorezo Isi igihanganye nacyo.

Dr Binagwaho ahamya ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi butandukanye mu gushakira igisubizo ibibazo abantu batewe  n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bamara igihe bari mu rugo, gusa ngo urwego rw’ubuhanzi ruzaba inzira nziza mu komora ibikomere abantu batewe n’iki cyorezo.

Hamwe Festival ku nshuro ya gatatu  iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yatangijwe ku mugaragaro ku wa 10 Ugushyingo ikazageza ku wa 14 Ugushyingo 2021. Kuri iyi nshuro ya gatatu ikaba izitabirwa n’abantu mu ngeri zitandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye ku Isi barimo n’abahanzi baturutse mu bihugu 13.

Hakazaganirwa ku ngingo zinyuranye aho hazajya hanakorwa ibiganiro binyuranye byibanda ahanini ku buzima n’ubuhanzi.

Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima n’Ubuvuzi (UGHE), Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko uruhare rw’abahanzi rukenewe mu gukemura ibibazo byo mu mutwe abantu batewe na Covid-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW