Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko abaturage bagera ku bihumbi 17 bavomaga amazi y’ibinamba bamaze kubona umuyoboro w’amazi meza.
Abubakiwe umuyoboro w’amazi ni abo mu bice by’imisozi ihanamye yo mu Murenge wa Kayenzi, n’abo mu Murenge wa Karama na Musambira batagiraga amazi.
Abegerejwe uyu muyoboro mu Murenge wa Kayenzi bavuga ko bakoresha urugendo rw’iminota 30 bajya kuvoma ayo mazi y’ibinamba, kuko bamanukaga imisozi kugira ngo bagere mu kabande.
Uwimana Angelique wo mu Mudugudu wa mu Kagari ka Cubi, mu Murenge wa Kayenzi, yavuze ko mu myaka 40 amaze avutse, aribwo avomye amazi meza, akavuga ko ashimira Ubuyobozi bubahaye ayo mazi kuko batakivunika nka mbere.
Yagize ati: ”Twegerejwe uyu muyoboro, Leta yongera kutwubakira amavomo rusange ari hafi n’ingo zacu ubu nta kibazo cy’amazi dufite.”
Gendabuhoro Célestin avuga ko amazi y’ibinamba bavomaga, yatumaga barwara inzoka zo mu nda, abagiye kuyavoma bikabatwara igihe kinini.
Ati: ”Twanywaga tukanoga amazi mabi, turashimira Leta yaduhaye amazi meza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mandera Innocent avuga ko mu Tugari 5 tugize uyu Murenge, utugari 2 muri two abadutuyemo aribo bataragerwaho n’amazi meza.
Ati: ”Abo muri utwo tugari 3 bose bamaze kubona amazi, abatarayabona bategereje ko undi muyoboro w’amazi meza wuzura.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’ishami ry’ibikorwaremezo, ubutaka n’imiturire mu Karere ka Kamonyi Ukwishaka Wilius Abraham avuga ko hari undi muyoboro w’amazi ugiye kuzura, uzaha amazi abagera ku bihumbi 15 barimo abatarayabona bo muri Kayenzi kuko ariho iyo miyoboro yombi iherereye.
Ati: ”Kugeza ubu ahari ikibazo cy’amazi ari mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyamiyaga.”
Uyu muyoboro wa Ntwari wuzuye utwaye miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda. Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, yerekana ko abaturage 78 ku baturage 100 ari bo bagera ku mazi meza.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.