Gen Kabarebe yibukije abayobozi b’Uturere ko abaturage bazi icyo bashaka batabeshywa

webmaster webmaster

Gen James Kabarebe akaba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano aganiriza abajyanama b’Uturere batowe ku ruhare rwabo mu kurinda ibyagezweho no ku rugamba rwo kubohora igihugu yabibukije ko urugendo rukiri rurerure kandi abaturage bazi neza aho bagana bityo ko ntawaza kubabeshya.

Gen Kabarebe yibukije abajyanama b’uturere ko abanyarwanda bazi icyo bashaka batabeshywa

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Ugushyingo 2021, i Gishari mu ishuri rya Polisi mu Karere ka Rwamagana, ahari kubera amahugurwa y’iminsi irindwi y’abajyanama b’Uturere batowe.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, ikiganiro yahaye aba bajyanama b’Uturere cyari gifite insanganyamatsko igira iti “urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rw’abajyanama b’Uturere mu kubungabunga ibyagezweho.”

Gen. Kabarebe yibukije abari muri aya mahugurwa ko nubwo hari byinshi byagezweho urugendo rukomeje, ashimangira ko abanyarwanda bazi neza icyo bashaka kandi bumva icyerekezo cyiza cya Perezida Kagame.

Ati “Muzirikane ko urugendo rukiri rurerure, ubu abaturage bazi ko murimo guhugurwa, babitezeho impinduka. Mu miyoborere bumenyi n’ubushobozi buriyongera kandi icyo ugezeho kibutsa ikindi ugomba kugeraho. Abaturage b’u Rwanda barasobanutse, bazi icyo bashaka kandi bumva icyerecyezo cya Nyakubahwa Perezida Kagame, mbese ntacyo wababeshya. Babitezeho byinshi, rero muhere kubyagezweho.”

Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano yanibukije aba bajyanama ko iyo hataba uruhare rw’umuyobozi ureba kure igihugu kiba kitarabohowe, maze ashimangira ko umuyobozi mwiza RPA yari ifite ariyo ntwaro nyamukuru yabohoye igihugu.

Yagize ati “Uruhare rw’ubuyobozi mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jensodie yakorewe Abatutsi mu 1994 ruragutse, ibyo tuvuga byose byagezweho kubera umuyobozi ureba kure. Uburyo Perezida Kagame yasanze urugamba rwananiranye byasabaga umuyobozi udasanzwe ufite icyerekezo.”

“Mu rugamba rwo kubohora igihugu intwaro nyamukuru yatumye dutsinda urugamba ni umuyobozi mwiza, icyo RPA yari ifite gikomeye ni umuyobozi. Icyo Perezida Kagame yakoraga kuri buri ntambwe yo ku rugamba ni ukubaka ubuyobozi ashingiye ku bushobozi bwa buri wese. Urwo rugendo rwo kubaka ubuyobozi nirwo namwe rwabagize abayobozi uyu munsi.”

Aha niho Gen. Kabarebe yahereye avuga ko amateka yo kubohora igihugu akwiye kuba isomo ryo kuba umuyobozi mwiza kuko nta kaminuza iruta amateka y’u Rwanda, maze abibutsa ibyo umuyobozi mwiza agomba kuba yujuje.

- Advertisement -

Agira ati “Umuyobozi mwiza ni wa wndi ukorera ibintu byinshi icyarimwe, agomba kuba ari umuntu ufata icyemezo gituma ibintu biva ku rwego abisanzeho bikagera ku rwisumbuyehe. Niba ari akarere uyoboye ugomba guharanira ko kava ku rwego ugasanzeho.”

Akomeza agira ati “Umuyobozi agomba kuba ari wa wundi usobanura intego kugeza ku rwego abasha kubyumvisha n’abadashaka kubyumva, akoresheje kugaragaza inyungu n’umusaruro uzavamo. Iyo umuntu ari umuyobozi aba afite inshingano zitoroshye.”

Mu bindi Gen. James Kabarebe yasabye aba bajyanama ni ukubaka ubushobozi n’ubuyobozi mu byiciro byose bakorana nabyo kuko iyo ubuyobozi bwubatswe mu bayoborwa akazi karushaho korohera ugakora.

Bito ngo nk’uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihugu cyari mu kajagari kenshi nta cyizere cy’uko u Rwanda rwakongera kubaho, ariko ngo ubuyobozi bwiza bwubatswe neza bushingiye ku cyemezo cyiza cy’umuyobozi mwiza uharanira inyungu z’igihugu cye n’abaturage bacyo byose byarashobotse.

Ikiganiro Gen. James Kabarebe yahaye abajyanama cyagarukaga ku urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rw’ubuyobozi mu kurinda ibyagezweho
                             Gen. Kabarebe ati iyo ataba umuyobozi mwiza igihugu nticyari kubohorwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW