Irambona Masudi Djuma wari umutoza wa Rayon Sports, yahagaritwe nyuma y’umusaruro mubi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ikipe yahawe Romami Marcel wari umwungirije.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mutoza winjiye muri Rayon Sports muri Nzeri 2021, mu mikino 7 ya Shampiyona ya 2021-22 yatsinzwemo 2, atsinda 3 anganya 2, bivuze ko yari afite amanota 11/21.
Kuri Twitter Rayon Sports yatangaje ko uyu mutoza yahagaritswe mu nshingano ze zihabwa Romami Marcel wari umwungiriza.
“Bitewe n’umusaruro udashimishije ikipe ifite, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by’agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije. Inshingano yari afite zibaye zihawe umutoza wungirije Romami Marcel.”
Rayon Sports irafatiranye ibintu bitaradogera!
Umwuka wari mubi hagati y’umutoza n’abafana, ndetse benshi ntibishimira imitoreze ya Masudi utagira ikipe ye yizera ngo ibanze mu kibuga. Igitutu cyazamutse cyane ubwo APR FC yatsindaga Reyon Sports 2-1, agasubirwa na Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, yo ikamutsinda 2-0.
Masudi yisobanuraga avuga ko Rayon Sports mu mwaka ushize itariho!
Indi mikino yatakajemo amanota ni uwo yanganyije na Rutsiro 2-2 ndetse na Espoir FC 2-2, nabwo bigoranye.
- Advertisement -
Umwe mu bafana bakuru muri Rayon Sports aherutse guca amarenga ko ibya Masudi bigeze iwandabaga, icyo gihe ku mukino wa Espoir FC abafana ba Rayon Sports batoboye amapine y’imodoka y’umutoza wabo babishaka.
Aganira n’Umuseke uyu mufana mukuru muri Rayon Sports yagize ati “Abakinnyi barahari, bafite ibyo bakeneye n’Abayobozi bashyigikiye ikipe, n’abafana barahari ariko ntiwakwinjira mu kazi k’umutoza nibumunanira ni we uzirukanwa.”
Yavuze ko Masudi akwiye guhindura imyumvire mu mitoreze ye bitaba ibyo akirukanwa.
Amakuru ahari ngo ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abayobozi ba Rayon Sports bagiranye inama na Masudi Djuma bareba icyakorwa ku musaruro mubi yagaragaje, gusa ngo kuba yakwirukanwa nibyo byigwagwaho ariko gusesa amasezerano ye bikaba byasaba ko yishurwa miliyoni 50Frw ubundi akigendera.
Mu gihe yari amaze muri Rayon Sports Masudi Djuma yatoje imikino yose hamwe 17 harimo irindwi ya shampiyona, yatsinzemo imikino irindwi, anganya itanu indi 5 arayitakaza.
Masudi Djuma nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC abajijwe niba nta bwoba afite ko yatakaza inshingano zo kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports yirukanwe, yasubije ko “umutoza utarirukanwa yaba atari umutoza kuko n’abakomeye i Burayi birukanwa.”
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW