U Rwanda rwesheje umuhigo rwihaye wo gukingira Covid-19 abaturarwanda 30%

webmaster webmaster

Guverinoma y’u Rwanda yesheje umuhigo yari yarihaye wo gukingira Covid-19 mu buryo bwuzuye abantu 30% by’abagombaga gukingirwa, ni umuhigo bari barihaye ko uzeswa mbere y’uko umwaka wa 2021 ugana ku musozo.

Umuhigo wo kurangiza umwaka wa 2021 abantu 30% bakingiwe Covid-19 weshejwe

Muri werurwe 2021, nibwo u Rwanda rwatangiye igikikorwa cyo gutanga urukingo rwa Covid-19 ku baturarwanda , maze ku ikubitiro bahera mu Mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze n’abandi bose bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo. Aha niho leta yihaye intego yo kuba yakingiye mu 30 by’abari bateganyijwe.

Mu gihe habura iminsi 22 ngo umwaka wa 2021 ugane ku musozo, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu muhigo wo gukingira 30% by’abagombaga gukingirwa Covid-19 wamaze kweswa, intego yindi nuko ukwezi k’Ukuboza 2022 u Rwanda rugomba kuba rwakingiye mu buryo bwuzuye abanyarwanda 70%.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu baturage basaga miliyoni 13 batuye u Rwanda, abamaze guhabwa doze ebyiri ziteganyijwe ngo umuntu abe akingiwe byuzuye barenga miliyoni eshatu aribo bangana na 30%, ibi ngo byagezweho ku bufatanya abafatanyabikorwa harimo n’amahanga yatanze inkingo.

Dr Daniel Ngamije ahamya ko u Rwanda rufite inkingo zihagije, bityo ngo nta kabuza ko umuhigo bihaye wo gukingira 70% mbere y’uko umwaka wa 2022 ugana ku musozo uzagerwaho.

Ati “Navuga ko inkingo tuzifite zihagije ku buryo n’uriya muhigo wa 70% tuzawesa mbere y’ukwezi ku Ukuboza umwaka utaha. Ibikenewe byose birahari ari inkingo, abakozi, n’ibindi bikenewe ndetse n’ubwitabire bw’abaturage mu gukingirwa.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yizeza abaturwanda bataragerwaho n’inkingo za Covid-19 ko leta irimo ikora uko ishoboye ngo ziboneke nabo bagerweho n’iki gikorwa cyo gutanga inkingo.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abanyarwanda bataragerwaho n’inkingo nuko guverinoma iri gukora uko ishoboye ngo nabo bagerweho n’iyi serivise mu byiciro bitandukanye, ntawuzasigara buri wese azabona urukingo. Turongera gushishikariza inzego kubigiramo uruhare kuko iyi serivise umuturage agomba kuyibona kugirango twirinde iki cyorezo. Ntabundi buryo twasubira mu buzima busanzwe tudafite umubare munini w’abaturage bazaba bakingiwe.”

Dr Ngamije akomeza agira ati “Mwagiye mu bibona ko ikunda kwihinduranya, uwakingiwe aba afite amahirwe yo guhangana nayo, ibi bituma ubuzima bukomeza bitanagoranye cyane, maze tukirinda ibintu bituganisha muri za guma mu rugo kuko uko tuzaba dufite umubare munini w’abakingiwe niko kwirinda ko dusubira muri biriya bihe bifatwamo ibyemezo bikaze.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko ubwoko bushya bwihinduranyije bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika y’Amajyepfo bwiswe Omicron, igihugu kiteguye ku kubukumira ko bwagera mu Rwanda bakaza ingamba zo kubutahura kare.

Ati “Igihugu cyacu kiteguye  neza  ku  ngamba nyinshi zagiye zifatwa zo  kwirinda ko ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bwihinduranyije bwise Omicron buza mu gihugu, ubushobozi bwarongerewe kugirango tubashe gusuzuma imiterere ya za virusi, abagaragaraho ubwandu bwa Covid tukamenya  niba ari isanzwe ya Delta cyangwa Alfa ndetse inabaye Omicron dufite ubushobozi bwo kuyitahura. Kugeza ubu nta muntu turabona uyifite mu gihugu.”

Mu Rwanda abantu bangana na 3,880,262 bangana na 30% by’abatuye u Rwanda bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, naho abandi 49% bangana na 6,388,237 bamaze guhabwa byibura doze imwe y’urukingo. Ni mugihe igikorwa cyo gutanga doze ishimangira urukingo rwa Covid-19 kimaze kugera ku bantu barenga ibihumbi 11.

Muri Weruwe uyu mwaka nibwo mu Rwanda hatangiye gukingira Covid-19 bahereye ku bakuze n’abandi bafite ibyago byo kwandura, ni ibikorwa byahereye mu Mujyi wa Kigali bikomereza no mu Ntara uko inkingo zagendaga ziboneka. Magingo aya gukingira Covid-19 bigeze ku ngimbi n’abangavu bari hejuru y’imyaka 12 y’amavuko.

Mu nkingo zitangwa harimo izaguzwe na leta y’u Rwanda, izatanzwe binyuze mu bufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye bwo gusaranganya inkingo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere buzwi nka Covax ndetse n’inkingo u Rwanda rwahawe n’ibihugu by’amahanga nk’inkunga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW