Hashize amezi 9 inkingi n’insinga bigeze muri uyu Murenge wa Rongi, ariko bakavuga ko bategereje ko umuriro uhagera baraheba.
Sibomana Thèogene avuga ko babonye abakozi ba REG baza gushinga inkingi n’insinga by’amashanyarazi, bategereza ko babacanira kugeza ubu.
Yagize ati ”Kuva muri werurwe nta muriro turabona, turi mu bwigunge.”
Bamwe mu bakozi b’Umurenge wa Rongi, babwiye UMUSEKE ko iyo bashatse gusohora impapuro z’akazi mu mashini batera icyugazi muri sacco AMIZERO kuko ariyo icanirwa n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba hafi y’ibiro by’ Umurenge.
Umwe muri abo bakozi yagize ati:”Bisaba ko tubanza gucomora za telefoni zose z’abakozi.”
Umuyobozi wa REG mu Karere ka Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko batumije ”transformateur” hanze y’Igihugu kuko mu Rwanda zitaboneka.
Ati:”Mu Karere ka Muhanga dukeneye transfo 10 kuko imiyoboro migari yose dufite izashyirwaho transfo ducanire abaturage.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko amakuru bafite nuko ibikoresho by’amashanyarazi kuri ubu bigeze ku cyambu cya Dar-e-Salem mu gihugu cya Tanzaniya.
Yagize ati “ Turizeza abaturage ko kubacanira bitazarenza ukwezi kwa Mutarama umwaka utaha wa 2022”
- Advertisement -
Mu Tugari 5 tugize Umurenge wa Rongi, Akagari ka Ruhango gusa niko gafite umuriro w’amashanyarazi.
Usibye Umurenge wa Rongi, no mu Murenge wa Kabacuzi iki kibazo cyo kutagira umuriro kirahari.
Gusa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibikoresho nibihagera bazacanira iyo Mirenge yombi.
Kugeza ubu abafite umuriro w’amashanyarazi mu rwego rw’Akarere ka Muhanga bagera kuri 52,1%.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga