Nyuma y’uko tombora iteshejwe agaciro, amakipe yamenye uko azahura muri  1/8 cya UCL

webmaster webmaster

Nyuma y’uko habaye amakosa muri tombora ya mbere yabaye ku isaha ya saa saba z’i Kigali amakipe agasaba ko tombora isubirwamo, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, UEFA imaze gushyira hanze uko amakipe azahura muri 1/8 cya UCL umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Uko amakipe azahura muri Round ya 16 ya UEFA Champions League, umwaka w’imikino 2021-2021

Kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Ukuboza 2021, ku isaha ya saa saba (1 p.m) z’i Kigali, i Nyon mu Busuwisi nibwo habaye tombora ya 1/8, ariko haza kubamo amakosa yatumye uko amakipe yari yatomboye biteshwa agaciro kubera icyifuzo cy’amakipe cy’uko byasubirwamo.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA), ibinyujije kuri Twitter yaje gutangaza ko habayeho ikibazo cya Software, maze ivuga ko tombora iza gusubirwamo saa 15:00 CET, saa 16:00 PM z’i Kigali.

Kuri iyi saha tombora yabaye, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ikinamo kabuhariwe Lionel Messi itombora Real Madrid yo muri Espange. Inter Milan yo mu Butaliyani itombora Liverpool yo mu Bwongereza.

Ku rundi ruhande Villarreal yatomboye Juventus, Atletico Madrid itombora Machester United, Chelsea yari yatomboye LOSC Lille nta cyahindutse byagumye uko byari byabaye.

Benefica yatomboye Ajax, Sporting CP yo muri Portugal na yo itombora Manchester City yo mu Bwongereza. Naho Salzburg itombora Bayern Munich yari yatomboranye na Paris Saint-Germain.

Imikino ya 1/8 cya UEFA Champions League iteganyijwe kuba tariki 14 na 15 andi makipe agakina 22 na 23 Gashyantare, ni mu gihe imikino yo kwishyura ari tariki 8 na 9 ndetse na 15 na 16 Werurwe 2022.

Igikombe cya UEFA Champions League cy’umwaka w’imikino wa 2020-2021 giheruka kikaba kibitswe n’ikipe ya Chelsea yo mu Bwingereza yagitwaye itsinze Manchester City nayo yo muri iki gihugu, iyitsinze igitego 1-0, ni umukino wabereye muri Portugal.

Amakosa yatumye tombora ya mbere iteshwa agaciro

- Advertisement -

Ku isaha ya saa saba (1 p.m) ku isaha y’i Kigali, nibwo habaye tombora uko amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League, tombora yaberaga i Nyon mu Busuwisi iyobowe na Giorgio Merchetti, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Uburayi.

Uko tombora iba iteye, ikipe zari kumwe mu itsinda ntabwo ziba zigomba gutomborana, ibi ni na ko biba bimeze ku mapike aturuka mu gihugu kimwe. Ikindi kandi ikipe za kabiri zitombora izabaye iza mbere mu itsinda kandi zikaba ari zo zakira umukino ubanza wa 1/8.

Gergio Marchetti ni we wakoraga mu gakangara k’amakipe yabaye aya kabiri, maze Andrey Arshivin nka Ambasaderi wa UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 yakoraga mu gakangara k’amakipe yabaye aya mbere mu itsinda.

Gusa ibi byaje kuba imfabusa nyuma y’amakosa UEFA yatangaje ko yaturutse kuri software yakoreshwaga haba tombora, byatumye isubirwamo.

Ikosa rya mbere ryabayeho, Villarreal yabanje gutombora Manchester United kandi aya makipe yari mu itsinda rimwe F, maze biteshwa agaciro Villarreal ihita itombora Manchester City na yo yo mu Bwongereza.

Bwa kabiri habaye ikosa, Atletico Madrid yo muri Espange itombora Manchester United yari yakuwe mu makipe bishobora guhura, nibwo yaje kuba itombora Bayern Munich yo mu Budage, naho Manchster United yisanga kwa Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Aya makosa yafashwe nk’uburiganya busanzwe buhwihwiswa muri tombora za UEFA Champions League, ibi ni na ko byahise bigenda kuko amakipe yahise asaba ko tombora isubirwamo, maze UEFA iha agaciro ibi byifuzo tombora isubirwamo.

Uko amakipe yari yatombora bigateshwa agaciro
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW