Ibitaramo byahagaritswe n’utubyiniro turafungwa kubera icyorezo cya Omicron

webmaster webmaster

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kumenyeshwa ko Virus ya Corona yandura vuba yitwa Omicron yatahuwe ku bantu binjiye mu Rwanda n’abo bahuye na bo, umwe mu myanzuro yafashwe harimo guhagarika ibitaramo no gufunga utubyiniro.

Utubyiniro twafunzwe

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abantu 6 batahuweho Covid-19 yandura cyane yo mu bwoko bwa Omicron.

Inama y’Abaminisitiri isa n’itahunduye byinshi mu byemezo byari byafashwe byo kongera gusubiza ibintu mu buryo nyuma ya za Guma mu Rugo na Guma mu Karere zagiye zishyirwaho kubera ubwandu bwa Covid-19 bwabaga bwazamutse.

Mu myanzuro yatangajwe yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza, 2021, ingendo zakomeje kuba zemewe kuva saa kumi z’urukerera kugeza saa sita z’ijoro ndetse ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukora bigafunga saa tanu z’ijoro.

Ni kimwe n’imodoka zitwara abagenzi bicaye zemerewe gutwara abuzuye, moto n’amagare na byo byemerewe gukomeza gukora ariko byose ababitwara bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho.

Inama y’Abaminisitiri yagabanyije abakozi ba Leta bakorera mu biro itegeka ko bose bakorera mu ngo zabo hifashishijwe ikoranabuhanga, keretse gusa abo bisaba ko abo baha service bagomba guhura na bo. Abo bazajya gutanga service ku biro ntibagomba kurenga 30%.

Utubyiniro ndetse n’ibitaramo byahagaritswe, cyakora Konseri zizajya zitegurwa zizajya zemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB).

Inama y’Abaminisitiri mu yindi myanzuro, irimo kwemeza ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe isabirwa gushyirwa mu murage w’Isi.

 

- Advertisement -

Soma itangazo ryose rijyanye n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW