Mu iburanisha riheruka ku wa 1 Ukuboza 2021 Twagirayezu Wenceslas woherejwe n’igihugu cya Denmark aregwa ibyaha bya Jenoside n’ibindi, we n’ubwunganizi bwe babwiye urukiko ko batabonye igihe gihagije n’ubushobozi bwo kubonana n’abatangabuhamya bose, basabaga urukiko ko rwabisuzuma bakabona igihe cy’inyongera cyo gukora iperereza.
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021 Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatanze umwanzuro ku busabe bwa Twagirayezu Wenceslas uregwa ibyaha bya Jenoside woherejwe n’igihugu cya Denmark .
Me Bikotwa Bruce wunganira Twagirayezu yavugaga ko atabonye uko yambuka ajya kureba abandi batangabuhamya bashinjura uregwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavugaga ko yabitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo COVID -19.
Urukiko rwemeje ko ubusabe bwa Twagirayezu Wenceslas bufite ishingiro bityo ko ibibazo by’ubushobozi buhagije bigendanye n’uburyo bwo kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakabonana n’abatangabuhamya bigomba gukorwa mu gihe cy’iminsi itatu hagakorwa iperereza ry’inyongera.
Urukiko rwategetse Minisiteri y’Ubutabera ko Me Bikotwa wunganira Twagirayezu agomba gukomeza iperereza ry’inyongera akajya agenerwa misiyo harimo n’insimbiramubyizi nk’iyo umukozi wa Leta wese uri ku rwego rwa Directeur agenerwa igihe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu mu gihe cy’iminsi itatu.
Twagirayezu Wenceslas uvuka mu cyahoze ari Purefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Burengerazuba bw’u Rwanda ari naho bikekwa ko yakoreye ibyaha birimo icya Jenoside, kurimbura imbaga n’ubwicanyi nk’icyaha cy’ibasiye inyoko muntu.
Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoreye ahantu hatandukanye harimo Komine Rouge, kuri Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana n’ahandi.
Ni umunyarwanda wa kabiri woherejwe n’igihugu cya Denmark nyuma ya Emmanuel Mbarushimana.
Umucamanza yavuze ko iburanisha rizasubukurwa kuwa 20/01/2022 UMUSEKE tukazakomeza gukurikirana iri buranisha kugeza rigeze ku musozo
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza