Umuryango wa Rev Numa wateguye umugoroba wo kuganiriza abashakanye mu guhangana na gatanya

webmaster webmaster

Gatanya ni kimwe mu bibazo byugarije u Rwanda kuko imibare y’Inkiko yerekana ko mu 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3.213 byose bisaba gutanya.

Uyu mugoroba w’ibiganiro by’abashakanye wateguwe n’umuryango wa Rev Alain Numa waatumiwemo na Bishop Olive Murekatete

Umuryango wa Rev Alain Numa na Pasiteri Umurerwa Jacqueline wateguye umugoroba wo kuganiriza abashakanye n’abitegura kuzubuka, mu rwego rwo gukumira ubwiyongere bwa gatanya.

Rev Alain Numa yavuze ko we yemera ko iyo mu rugo hari ubusabane no kuganira kenshi hari ibyo bikumira kuko iyo urebye mu myaka itatu ishize gatanya zarazamutse, ubu hiyongereyeho na Guma mu Rugo ituma byiyongera.

Ati “Twifuje gushyiraho umugoroba wo kuganira kuko tubona gatanya ziyongera kandi ibiganiro ari imwe mu nkingi za mwamba zikomeza urugo.Iki gikorwa ndahamya ko cyakumira gatanya, kigakomeza imiryango, kizatuma abantu bamenya uko bitwara mu rugo, uko baganira no kubabarirana n’ibindi bikenewe kuri buri muntu.”

Rev. Alain Numa yakomeje avuga ko yasobanukiwe ko ibiganiro bifite uruhare runini mu mubano w’abashakanye n’abitegura gushakana kuko bituma bamenyena bakabana bizeranye.

Yagize ati “Turaganira tukagera imbere kuko hari byinshi bipfa mu rushako kubera kutaganira, kutabonana n’ibindi nko mu buriri. Abazitabira uyu mugoroba tuzongera dusane ibyangiritse.”

Umugoroba wo kuganira n’abashakanye n’ababyitegura uzaba tariki ya 23 Ugushyingo 2021, bifite insanganyamitsiko ‘Let’s Fix it’ bisobanuye gusana ibyangiritse, ukazanitabirwa na Bishop Murekatete Olive.

Uyu mugoroba uzabera kuri Mythos Hotel mu Kiyovu.

Rev Alain Numa avuga ko gatanya ari kimwe mu bibazo byugarije u Rwanda, ibiganiro ari imwe mu nkingi zikomeza urugo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Daddy Sadiki RUBANGURA

UMUSEKE.RW