Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda bemerewe guhabwa urukingo rwa COVID-19 rushimangira rwahabwaga umuntu umaze amezi atandatu akingiwe mu buryo bwuzuye , kuri ubu byashyishyizwe ku mezi atatu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuvuzi bw’ibanze,Lt Col Mpunga Tharcisse,yabwiye RBA ko impamvu yagendewweho hafatwa uwo mwanzuro ari uko hari imibare y’abandura COVID-19 yiyongeraga kandi ko ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu umaze amezi atatu kuzamura akingiwe byuzuye yemerewe gufata urushimangira.
Yagize ati “Mu minsi ishize twabonye virusi nshyashya yihinduranyije yabonetse muri Afurika y’Epfo yitwa Omicron ikaba ari nayo yiganje ku Isi yose no mu Rwanda harimo. Iyi virus rero biragaragara ko ikwirakwira cyane byihuse kandi ikandurwa n’abantu bamaze gukingirwa byuzuye.Bivuze y’uko abantu bakingiwe, ubudahangarwa bafite bituma iyi virus ibuca ku ruhande.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko izo nkingo zisanzwe zigaragaza ubushobozi buke bwo guhangana niyi virus,niho ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko guha abantu urukingo rushimangira ku mezi atatu kuzamura bamaze kubona inkingo ebyiri, bifasha cyane abantu bahangane n’iyi virus , bataremba .”
Avuga ko ari yo mpamvu leta y’uRwanda yahereye ifata umwanzuro kugira ngo ikomeze gukingira Abanyarwanda, ibarinde gukomeza gusubira inyuma ku ntabwe yari yagezweho yo kurwanya COVID-19.
Abana bo mu muhanda batekerejweho…
Lt. Col Dr Mpunga Tharicisse yavuze abana b’inzererezi nabo batekerejweho bityo kuwa 3 Matarama 2022 nabo bazatangira gukingirwa.
Ati “Dufite inzego z’ubuzima ziri mu gihugu ziri gukingira ,dufatanyije n’inzego z’ibanze abo bana bari kubarurwa ku buryo guhera tariki ya 3 Mutarama 2022 dutangira kubakingira , dukingira n’abandi bose bo ku mashuri.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda batarakingirwa mu buryo bwuzuye kwikingiza.
- Advertisement -
Yasabye kandi abantu muri iki gihe cy’iminsi mikuru kwitwararika bakomeza kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko abamaze guhabwa urukingo rushimangira bamaze kugera 147.264,abahawe urukingo rwa mbere ni 7.650.176, abakingiwe mu buryo bwuzuye ni 5.467.913.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW