“Nta kindi nagusabiye usibye umuvumo ku Mana” KNC agaruka ku musifuzi Barthazal ashinja ubugome

webmaster webmaster

Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yanenze bikomeye umusifuzi wabasifuriye umukino iyi kipe yakinnyemo na Police FC ikabatsindamo ibitego 3-2 iturutse inyuma yishyura, avuga ko ibyo yakoze birenze kuba ubugome kuko atari ubuswa yakoze.

KNC yanenze bikomeye umusifuzi wasifuye umukino wa Gasogi United na Police FC avuga ko yagaragaje ubugome

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Ukuboza 2021 ku isaha ya saa 15:00, nibwo Gasogi United yakinaga na Police FC umunsi wa 11 wa shampiyona.

Gasogi United yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 42’ ku gitego cya Nsengiyumva Mustapha maze ashyiramo ikindi ku munota wa 48’, gusa Police FC yaje kuva inyuma ibi bitego byose irabyishyura ishyiramo n’iki intsinzi cya Faustin Usengimana ku munota wa 84’.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino kuri Gasogi United, Perezida wayo KNC yavuze ko umusifuzi Ahishakiye Barthazal wabasifuriye uyu mukino yabafatiranye n’uburwayi bwa Covid-19 bari bafite mu bakinnyi batandatu batabonetse maze afasha Police FC gutsinda uyu mukino.

Ibi byose yabigarutseho mbere yo gutangira ikiganiro Rirarashe cya Radio1, aho yabanje gufata akanya ngo asobanure akamuri ku mutima yatewe n’agahinda yatewe n’ibyo yakorewe n’umusifuzi, gusa avuga ko atavuga ko ikibazo ari imisifurire ahubwo ari umusifuzi wabibasiye kuko hari aho yanabusanyaga n’abamufashaga.

Yatangiye agira ati “Barthazal aho wakora ikintu nka kiriya kigarura ikipe mu mukino aba ari ubugome, amashusho ari hariya bose bazarebe. Ufashe agahinda nari mfite umukino urangiye twakandikiye FERWAFA twivana mu irushanwa, ntabwo dushobora gukina ibintu nk’ibi duhanganye na Covid-19 na Barthazal. Bajye bamenya ko ibintu ari amarangamutima, umuntu ukora ibintu nka biriya abazi ko aba muri sosiyete?”

KNC avuga ko bitumvikana ukuntu abakinnyi ba Police FC bamubwira ko agomba gusifura ikosa akabikora, agahamya ko umusifuzi atari umuswa ahubwo ari ubugome bityo ngo saa cyenda z’ijoro (15:00) yabyutse amusabira umuvumo ku Mana.

Yagize ati “Ahantu Barthazal yabereye igitangaza umukinnyi wa Police yaramubwiye ngo sifura ikosa abona gusifura. Njyewe Ahishakiye Barthazal ndamuzi neza si ubuswa ni ubugome, nta kindi nagusabiye Imana saa cyenda yo nayibisabye, ibintu ni bibiri numara kwicara ukabibona uzabe umugabo wicare wandike usabe imbabazi Gasogi n’abafana, nange ninsanga ibyo navuze nibeshye ndagusaba imbabazi ariko kugeza ubu singusaba imbabazi ndagusabira umuvumo.”

Ikibazo cy’imisifurire idahwitse cyavuzwe kenshi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko bamwe bavuga ko abasifuzi bamwe bahabwa indonke maze bagasifura ibitaribyo harimo no gufasha amakipe kubona instinzi.

- Advertisement -

Ishyirwahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryagaragaje ko ritazihanganira umusifuzi ukora ibidakwiye aho hari bamwe mu bahanwe guhagarikwa kugeza ku mezi ane badasifura.

Uretse ibi yatangaje kuri uyu musifuzi wabasifuriye umukino Gasogi United yakinnye na Police FC, Kakooza Nkuriza Charles umukino ukirangira mu byo yavuze harimo gusaba FERWAFA ko abakinnyi bajya bapimirwa Covid-19 ku kibuga kuko hari amakipe ahisha ko abakinnyi barwaye maze bikaba intandaro yo kwanduza abandi.

Kuri iyi ngingo FERWAFA yasubije ko nta kipe ihisha ko ifite abakinnyi barwaye Covid-19 kuko byose ibipimo bifatwa n’inzego zibifitiye uburenganzira kandi nabo bakomeje kubikurikirana.

Maze FERWAFA isaba abanyamuryango bayo bose ko bagomba gukurikiza amabwiriza yose yashyizweho y’inyongera yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, bityo ngo ikipe itazabikora uko byagenwe ishobora guhanwa nk’uko biteganywa harimo nko guhagarikwa umwaka w’amarushanwa yanagaruka igahera mu cyiciro cyo hasi.

Gasogi United yatsinzwe ibitego 3-2 bavuye inyuma bayishyura
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW