Abayobozi  bashashe inzobe ku kibazo cy’inzoga z’inkorano “zirimo izoretse imbaga”

webmaster webmaster

Abaminisitiri batandukanye barimo uw’Ubuzima, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Umuyobozi wa Polisi, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali ndtse n’abayobozi  b’Uturere bakoze inama igamije gusuzuma ikibazo cy’inzoga z’inkorano.

Nyuma y’inama ya bariya bayobozi ibi binyobwa byatangiye gushakishwa ho biri

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, nyuma y’aho mu minsi mike ishize hari abantu 8 bahitanywe  n’inzoga bari banyoye yitwa “Umuneza.”

Aba bishwe n’iyi nzoga batuye mu Kagari ka Kimihurura, Umurnge wa Kimihurura, AKarere ka Gasabo bivugwa ko  bishimiraga umunsi wa Noheri.

Mu kiganiro yahaye RBA, MInisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko muri iyi nama baganiriye ku ngingo zitandukany zifite aho zihuriye no kurwanya inzoga zose z’inkorano kandi zidafite ubuziranenge.

Yagize ati “Inama twakoze, kwari ukugira ngo turebe uko ikibazo giteye kandi tunafate ingamba ariko tuboneraho gusobanurira Abanyarwanda ko hirya no hino hari abantu batangiza inganda mu buryo bwo gushaka iterambere ariko izo nganda batangiza hari inzira bicamo.

Bagomba guca mu RDB bagafata ibyangombwa cyo gushinga ikigo, bagaca mu kigo cya FDA kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gukora ibiribwa cyangwa ibinyobwa bijya ku isoko ndetse bagakomeza bashaka ibya S mark kugira ngo bagire ibyuzuzje ubuziranenge mpuzamahanga noneho hakabaho no gukurikirana ko ibyo bintu bikorwa neza.”

Yakomeje ati “Rero icyagaragaye ni uko hari abashaka ibyangombwa bya RDB bagatangira gukora ubucuruzi kandi batarabona ikibemerera gukora ibyo biribwa cyangwa ibinyobwa.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko by’umwihariko ku nzoga zinkorano ziba zivangiwemo ibindi bintu bitandukanye bishobora kwica ubuzima bw’abaturage ndetse ko hagiye gukorwa ubushakashatsi  bugaragaza ingaruka zishobora guterwa n’izo nzoga ku baturage.

Yavuze ko iyi nama yahuje abayobozi batandukanye yari igamije gufatirwamo ingamba zirwanya ikorwa ry’ibyo binyobwa cyangwa ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

- Advertisement -

Ati “Ingamba za mbere twafashe ni uko Ikigo gishinzwe Ubuziranenge bw’ibiribwa RFDA cyagaragaje ko hari ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bigera kuri 426 ariko ibyo byose bikaba atari byo byemewe gucuruzwa ku isoko.”

Yakomeje ati “Ikindi ni ugukurikirana aho ibyo bicuruzwa biri hirya no hino haba mu maduka, haba kubifata biri mu mayira ndetse haba no kubifata byageze mu baturage.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu nama hafashwe umwanzuro wo gushyiraho itsinda rigamije kurwanya ibicuruzwa birimo inzoga z’inkorano n’ibindi bituzuje ubuziranenge kuba byashyirwa ku isoko kandi ababikora batujuje ibisabwa bagakurikiranywa.

Ubwo UMUSEKE waganiraga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimihurura, Ruzibiza Wilson yavuze ko abitabye Imana bagaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu nda maze bagahita bahuma.

Yagize ati “Hari utuyoga twa macye bajya bagurisha 300frw, 400frw.Abantu  bagiye bapfa bagiye bagaragaza ikibazo cyo guhuma no kuribwa mu nda, kenshi bijya bikunda kugaragara ku bantu banyoye ibintu birimo ethanol.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye  UMUSEKE ko bari gukora iperereza ngo  hamenyekane intandaro y’urupfu rw’abakekwa kwicwa n’icyo kinyobwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW