Urubanza rwa Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside rwasubitswe ku inshuro ya gatatu

webmaster webmaster
Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 10 afunzwe muri Leta zunze ubumwe za America

Beatrice Munyenyezi w’imyaka 52 akekwaho n’Ubushinjacyaha ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubanza rwe rwasubitswe ku inshuro ya gatatu biturutse ku nzitizi zatanzwe n’abanyamategeko be.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 10 afunzwe muri Leta zunze ubumwe za America

Munynyezi yari gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama, 2022 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kuko ariho bikekwa ko yakoreye ibyo byaha.

Saa tatu n’igice nibwo inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba cy’iburanisha.

Munyenyezi Beatrice nyuma yo kwirukana Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin kuri iyi nshuro yagaragaye yunganiwe na Me Bikotwa Bruce na  Me Gashema Felicien.

Abashinjacyaha babiri nibo bashinja Beatrice Munyenyezi bari mu cyumba cy’urukiko.

Munyenyezi Beatrice n’abanyamategeko be bo baburanye bari kuri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Munyenyezi Beatrice aho umugaragaza ko akomoka mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Rushaki.

Ubwo umucamanza yabazaga abunganira mu mategeko Beatrice Munyenyezi niba biteguye kuburana mu mizi, Me Bikotwa Bruce yahise azamura inzitizi, avuga ko mbere y’uko habaho urubanza mu mizi habanza kubaho iburanisha ry’ibanze hakabanza hakumvwa abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi Beatrice nk’uko abatangabuhamya b’Uubushinjacyaha bumviswe, urubanza mu mizi rukaza nyuma.

Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko usibye n’izo nzitizi zijyanye no kubanza kubaho iburanisha ry’ibanze ko bafite ikibazo cyo kuburanira kuri Skype kubera ko ikoranabuhanga ritameze neza.

- Advertisement -

Me Bikotwa Bruce yavuze ko ibivugirwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye bari kubyumva ku kigero cya 30% ugereranije n’ibyo bakwiye kumva muri rusange.

Umucamanza yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku inzitizi zatanzwe n’abanyamategeko ba Munyenyezi.

Ubushinjacyaha bwahise bubwira Urukiko ko inzitizi zose zatanzwe n’abunganira Beatrice Munyenyezi zasuzumwa n’urukiko rukareba ikinogera impande zombi.

Urukiko nyuma yo kumva izitizi zatanzwe n’abunganira Munyenyezi Beatrice ndetse n’ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yavuze ko iburanisha risubitswe rikazasubukurwa ku wa 24 Gashyantare, 2022 saa tatu za mugitondo, kandi urubanza rukazabera mu muhezo haburanishwa iburanisha ry’ibanze nk’uko byasabwe n’abanyamategeko ba Munyenyezi.

Hazumvwa abatangabuhamya bamushinjura hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Nyuma hazatangazwa itariki yo kuburanisha uru rubanza mu mizi.

Beatrice Munyenyezi akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, Icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyaha cyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu, n’icyaha cyo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ku cyaha cyo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwibanze rwa Kicukiro, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Munyenyezi Beatrice bariyeri yari ayoboye mu Mujyi wa Butare hari inzu yari hafi yaho iyo habaga hafatiwe abagore n’abakobwa kuri bariyeri Munyenyezi mbere yo kubica ngo yabanzaga kubaha Interahamwe zikabasambanya.

Beatrice  Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 avuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yavuye arangije igahano cy’igifungo cy’imyaka 10  yahanishijwe n’inkiko zo muri icyo gihungu.

Beatrice Munyenyezi ni umugore wa Arsene Shalom Ntahobali umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko na Arsene Ntahobali, Nyiramasubuko n’umuhungu we bahamijwe n’Urukiko Mpuzazamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha ibyaha bya Jenoside barakatirwa.

Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobali bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 47. Bafungiye mu gihugu cya Senegal.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW