Ubwo yasuraga isoko ry’amatungo manini n’amato ry’Akarere ka Ruhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasanze hari Inka zikamwa abaturage bari baje kugurisha, asaba ko iki kibazo bagikurikirana, Abaturage bavuga ko izi nka bazigurisha kubera ubugumba ndetse n’umukamo mukeya.
Muri aka Karere ka Ruhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye Isoko ry’Akarere n’ibagiro rya kijyambere.
Minisitiri yasanze hari Inka zonsa abaturage bashoye izo nka n’imitavu yazo kandi zikwiriye gukamirwa abana.
Gatabazi yavuze ko inzego z’ibanze zikwiriye kugenzura impamvu ibitera, kuko ibi bikoma mu nkokora gahunda ya ‘GIRINKA” y’Umukuru w’igihugu yatangije yo koroza abaturage.
Yagize ati ”Abayobozi basuzume iki kibazo kuko byaba bibabaje kubona abaturage barorojwe bagatangira kugurisha Inka zikamwa.”
Gatabazi yavuze ko nubwo iri soko ari mpuzamahanga, ryinjiriza Akarere imisoro, ariko ibi bidahagije ngo bumve ko ufite Inka wese agomba kuyigurisha kandi itanga umukamo.
Ati:”Iyo abaturage bazanye mu isoko Inka 1000 z’imbyeyi hagomba gusuzumwa ikibitera nimba ari umukamo mukeya zitanga.”
Uyu Muyobozi yavuze ko iki kibazo kandi azakiganiraho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo gifatirwe icyemezo.
Usibye iki kibazo cyo kugurisha imbyeyi. Ubuyobozi bw’Akarere bwemeye ko buzasuzuma iki kibazo cy’abagurisha Inka zikamwa.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yagize ati “Tugiye kubikurikirana, hari abavuga ko bagurisha izi nka kubera ubugumba abandi bakavuga ko zitanga umukamo mukeya, tugiye gusuzuma iki kibazo.”
Minisitiri Gatabazi yashimye umushinga wo kubaka Hoteli yo kwa Yezu nyirimpuhwe n’inyubako ziyikikije, zitaganyijwe kubakwa muri uyu mwaka wa 2022.
Yanashimye uruhare rw’abikorera mu kubaka Gare ya Ruhango, ubu bakaba bagiye gukusanya miliyari y’amafaranga y’uRwanda.
Mu minsi ibiri y’uruzinduko rwe, Minisitiri Gatabazi kuri uyu mugoroba yasuye abaturage, abayobozi n’abanyeshuri ba Kaminuza y’iGitwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango