Kuva ku wa 12 – 30 Werurwe 2022, Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo mu Mirenge yose igize Uturere n’Umujyi wa Kigali harebwa imibereho y’abaturage hanasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere.
Itangazo rigenewe Abanyamakuru n’UMUSEKE ufitiye kopi, rivuga ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yavuze ko muri izi ngendo, Abadepite bazagira umwanya wo kureba ko ibibazo byagejejwe ku ba Depite mu ngendo ziherutse byakemutse.
Hon Mukabalisa yavuze ko kandi hazakorwa raporo igaragaza ibyo Abadepite babonye kugira ngo hatangwe imyanzuro ku bibazo byagaragaye bityo inzego za Leta zibishinzwe zibishakire ibisubizo.
Muri iki gikorwa, Abadepite bazasura Ibikorwa remezo bigamije kugeza mu baturage amazi meza; Ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje; Ibikorwa remezo by’imihanda; na Zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abadepite bazasura kandi imishinga y’iterambere n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro biteganyijwe mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo hagamijwe gukumira ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga n’ibikorwa kugira ngo batange inama ku byakosorwa hakiri kare.
Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ko muri iki gikorwa, Abadepite bazagirana ibiganiro n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Abadepite kandi bazatanga umwanya wo kwakira ibibazo by’abaturage, kugira ngo Umutwe w’Abadepite uzabikurikirane ibiri ngombwa ko bikemurwe n’inzego z’ibanze bihabwe umurongo.
Mbere y’ibiganiro n’abaturage, buri Mudepite azaganiriza umuryango urimo amakimbirane mu rwego rwo kuwumva, kumenya ibibazo bitera ayo makimbirane, kuwugira inama zibafasha kugira umuryango utekanye.
UMUSEKE.RW