I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth hizihizwa Umunsi Mukuru w’uyu muryango

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali

U Rwanda rwifatanyije n’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’uyu muryango.

Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali

Kimwe mu bikorwa byo kwizihiza uyu munsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, kuri Kigali Convention Center hazamuwe ibendera ry’uyu muryango wa Commonwealth.

Iki gikorwa kandi kiraza gukurikirwa n’ibindi biteganyijwe biza kurangwa n’umuhango nyirizina uza kuganirirwamo aho u Rwanda rugeze rwitegura inama izwi nka CHOGM izahuza Abakuru b’Ibihugu na guverinoma by’ibihugu bigize uyu muryango wa Commonwealth.

Kwizihiza uyu munsi kandi byaranzwe n’ibiganiro byateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko byibanze ku myiteguro y’iyi nama u Rwanda ruzakira muri Kamena 2022.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’uyu mwaka, igira iti “Delivering a Common Future” cyangwa se duharanire ejo hacu hasa aho ibihugu 54 byose by’ibinyamuryango bya Commonwealth biza gusubiza amaso ku bikorwa byo guhanga udushya, guhuza imbaraga no kuganisha ku iterambere.

Ibi bikorwa byose bigamije gufasha kugera ku ntego zinyuranye zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere imiyoborere myiza no kuzamura ubucuruzi.

Kwizihiza uyu munsi wa Commonwealth, byanahujwe no kwizihiza Yubile y’Umwamikazi Elizabeth II, bikaba biteganyijwe ko biza no gutambuka ku gitangazamakuru cya BBC ku manywa yo kuri uyu wa Mbere.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi Bihugu byo muri Commonwealth

U Rwanda ruranitegura kwakira inama ya CHOGM
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW