Gen Muhoozi umuhungu wa Museveni yagarutse mu Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Lt Gen Muhoozi ubwo yari ageze ku kibuga cy'Indege i Kanombe

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yagarutse mu Rwanda nyuma y’ukwezi kumwe n’igice ahavuye.

Lt Gen Muhoozi ubwo yari ageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe

Ibiro bya Ambasade ya Uganda mu Rwanda, byatangaje Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uru ruzinduko rwe kabiri rwihariye mu Rwanda.

Gen. Muhoozi waherukaga mu Rwanda tariki 22 Mutarama 2022, yari aherutse gutangaza ko nyuma yo kubyumvikanaho na Perezida Kagame, azagaruka mu Rwanda.

Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame se wabo, na mbere ajya kuza yari yabitangaje ko ku munsi wari gukurikiraho yagombaga kuza kubonana na Kagame.

Ubwo Muhoozi yagiranaga ibiganiro na Perezida Kagame, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiganiro byabo byari byiza kuko u Rwanda rwagaragarijemo intambwe rwifuzaga ko ziterwa kugira ngo umubano w’Ibihugu byombi uzahuke.

Lt Gen Muhoozi na we icyo gihe yahise avuga ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byageze ku ntego kuko hari byinshi bumvikanyeho.

- Advertisement -

Nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda, ubutegetsi bwa Uganda bwahise bukora amavugurura mu Gisirikare aho tariki 25 Mutarama 2022, Maj Gen Abel Kandiho yasimbuwe mu mwanya w’umuyobozi bw’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi (CMI).

Tariki 28 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda na yo yahise itangaza ko kuva tariki 31 Mutarama umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavugaga iby’ifungurwa ry’uyu mupaka, ryavugaga ko rishingiye ku byaganiriweho na Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse n’intambwe yari ikomeje guterwa mu gukuraho imbogamizi z’ibibangamira u Rwanda.

Gen Muhoozi agarutse mu Rwanda nyuma y’igihe gito ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter, hatambutse ubutumwa buvuga ko asezeye mu Gisirikare, bwazamuye impaka ndende.

Nyuma y’ubu butumwa, byavuzwe ko Perezida Museveni akibyumva yahise ahamagara umuhungu we akamusaba kwisubiraho kuri iki cyemezo akaguma mu gisirikare mu gihe ubuyobozi bwacyo na bwo bwavuze ko butazi iby’isezera ry’uyu muhungu wa Museveni kuko atigeze abikimenyesha.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW