Tuyizere Jean Bosco wo mu Murenge wa Gitoki mu Kagali ka Nyamirama, Umudugudu wa Nyamuraza, Akarere ka Gatsibo arasaba ubutabera bw’umugore we Mukanteko Beatha wagiye kubyarira ku Bitaro bya Kiziguro ariko abaganga bakamurangarana, umwana agapfira mu nda.
Ikibazo uko giteye…
Muri Mutarama 2021 Mukanteko Beatha nibwo yari akuriwe yitegura kubyara. Icyo gihe mbere y’uko ajyayo yari yarasabwe n’abaganga kuza ku Bitaro mbere y’iminsi itatu kugira ngo yitabweho kuko afite uburwayi bwa Diyabete ndetse n’ubumuga bw’amaguru.
Tuyizere Jean Bosco umugabo wa Mukankiko yabwiye UMUSEKE ko yubahirije inama za muganga ariko ko ababazwa n’uburangare bw’abaganga bagize bigatuma umwana wa mbere bari biteguye kubyara ahaburira ubuzima.
Yagize ati “Madamu wanjye yagannye iBitaro bya Kiziguro,abaganga banga kumwitabo kugeza ubwo abaganga bamubwiye ko umwana yapfiriye mu nda kandi yari asanzwe bamukurikirana no ku bundi burwayi bwa diabete ndetse n’ingingo.”
Yakomeje ati “Aragenda amarayo iminsi itatu yose nta muganga n’umwe uramukorera ikizamini cy’umuvuduko, nta muganga n’umwe uza kureba uko isukari ye ingana,nta kintu na kimwe bamufashije mu minsi itatu yamaze.”
Yavuze ko uyu mugore na we asanzwe ari umuganga upima ibizami (Laboratoire) mu kigo nderabuzima cya Gitoki gusa ko yategushywe n’ababa bashinzwe kwita ku magara y’abantu.
Ati “Muri iyo minsi ubwe yibwirira abaganga [avuga umugore we] ati ko mbona mutari kunkurikirana kandi muzi ibibazo mfite kandi ko nta gipimo murankorera nta kuntu mwambaga (mukukorera Cesarienne) mudategereje ibise?”
Uyu mugabo yavuze ko ku wa 8 Mutarama 2022 umuganga yaje gupima asanga umuvuduko wazamutse ari mwinshi ndetse abwirwa ko umutima w’ umwana we utari gutera yamaze gupfa bityo agasanga ari akarengane bagiriwe n’abaganga.
- Advertisement -
Yavuze kandi ko yasabye abaganga y’uko yapimwa umuvuduko mbere ariko akabwirwa ko batazi aho ibikoresho biri.
Uyu mugabo yavuze ko nyuma yaho bagejeje ikibazo cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha maze dosiye ye ishyikirizwa mu bushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare. Bakomeza gutegereza ariko babwirwa ko nta bimenyetso bifatika bihari dosiye irapfundikirwa.
Ati “Twatanze ikirego kuri RIB hanyuma dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare. Tubonye ntacyo badutangariza turabahamagara, duhamagara umushinjacyaha wari uri kuyikurikirana, atubwira ko dosiye yashyinguwe kubera ko bayiburiye ibimenyetso kandi nta kuntu byari kugaragara hataraboneka raporo ya muganga wabikurikiranye.”
Tuyizere Jean Bosco yavuze ko iki kibazo yakibwiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo maze abwirwa ko bagishyikirije Minisiteri y’Ubuzima ngo igikurikirane. Iki kibazo kandi cyagejejwe muri Minisiteri y’Ubutabera.
Ati “Tubaza Minisiteri y’Ubutabera hanyuma Minisitiri Busingye wari uriho icyo gihe, aranyandikira, ambwira y’uko yabikurikiranye agasanga ngo Minisiteri y’Ubuzima yarasabye Urugaga rw’abaganga, abaforomo n’ababyaza kubikurikirana. Cyakora muri Mata umwaka ushize, Urugaga rwohereje intumwa ngo igikurikirane, baraza ndetse bajya no ku Bitaro n’uko baratubwira ngo mugende murindire tuzababwira ibyavuyemo.”
Yavuze ko hashize umwaka n’amezi atatu agitegereje igisubizo ndetse ko na Minisiteri y’Ubuzima imubwira ko hatarakorwa raporo kandi yari gukorwa bitarenze iminsi 30 nk’uko Minisitiri Busingye yari yabisabye agasanga ari akarengane yagiriwe.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro Dr Mbayire Vedaste,yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi ariko batahamya ko habaye uburangare bw’abaganga bityo ko Urugaga rw’abaforomo,ababyaza bari kubikubikurikira ari bo bazatanga raporo.
Yagize ati “Biba bigoye ntabwo wapfa kumenya ngo muganga yarangaye cyangwa ntiyarangaye cyangwa ngo byagenze gute,dutegereje raporo y’inganga niyo izerekana ko hazaba habaye uburangare haba iy’abaforomo n’izabaganga. Izaboneka, na Minisante yaragikurikiranye kandi n’ingaga nazo zirakizi ,narabandikiye ubwo hasigaye kumpa raporo. Ubwo yakwihangana.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marceline nawe yavuze ko iki kibazo nta wahamya ko habayeho uburangare bityo ko mu gihe yakumva yararenganye yagana inkiko gusa amwizeza ko bagiye gukomeza kugikurikirana.
Ati “Kugira umuntu abe yakwemeza ko umuntu yapfuye kubera uburangare ntabwo ari umuntu wabyemeza ni ibintu bisaba inkiko hanyuma iperereza rikabyemeza, biragoye ko twabwira umuganga ngo wowe wararangaye.Ndabikurikirana numve. Inzira ya mbere yagana inkiko.”
Urugaga rw’Abaganga, Abaforomo n’Ababyaza ntirwashimye kuvugisha UMUSEKE kuko Umunyamabanga warwo Mutijima Chantale yabwiye umunyamakuru ko agiye kubwira umuyobozi Mukuru akamuvugisha ariko ntiyongera kuboneka.
Uyu mugabo arifuza ko umugore we yahabwa ubutabera mu gihe cyose byagaragara ko habayeho uburangare bwa muganga kandi uwakoze amakosa akabibazwa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW