Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa Gatatu tariki ya 9 Werurwe 2022, mu Turere dutandukanye tw’Igihugu yasenye ibyumba by’amashuri bisaga 100 , inzu zisaga 300 zirangirika.
Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwabyuutabazi yerekanye ko kuwa 9 Werurwe 2022, ibyumba by’ishuri 117 byasenyutse mu gihe inzu nazo 357 zangiritse kubera imvura nyinshi.
Uturere twakozweho cyane n’iyi mvura turimo Gicumbi,Burera,Rulindo,Muhanga Karongi,Musanze,Kirehe na Gakenke.
Iyi mvura iguye mu gihe abanyeshuri mu cyumweru gitaha biteguraga gukora ikizami gisoza igihembwe cya kabiri.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Gakenke,Niyonsenga Aime Frank, yabwiye Newtimes ko ibyumba by’ishuri 36 byangiritse.
Yagize ati “Nibura ibyumba by’ishuri umunani nibyo byangiritse cyane .Tugomba kuba twamaze gusana mbere y’uko ibizami bitangira kuwa mbere. Bivuze ko abanyeshuri bafite amashuri yagizweho ingaruka cyane araba akoresha inyubako z’ insengero n’ibindi ibyumba by’ishuri by’amashuri aturanye nayo.”
Itsinda ryo muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi riri gukorana b’abatekinisiye b’Akarere ngo harebwe uburyo hatangwa inkunga y’amabati asakara amashuri.
Umuyobozi w’Akarere wungirike ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Gicumbi,Uwera Parfaite,yavuze ko bahaye raporo MINEMA y’ ibyumba by’ishuri 10 bikeneye gusanwa.
Yagize ati “Minisiteri yatwizeje igisubizo vuba kuko Akarere nta ngengo y’Imari gafite.Bivuze ko amashuri afite abanyeshuri bagizweho ingaruka batazahagarika amasomo.Bamwe mu banyeshuri barakoresha inyubako z’ikigo kugira ngo babikemo bimwe mu bikoresho byabo mu gihe abandi bari kwiga basimburana aho kwiga kabiri ku munsi . “
- Advertisement -
Yavuze amashuri agomba gusanwa byihuse mbere y’uko batangira ibizami.
Yongeyeho ko inzu 32 zasenyutse mu gihe ubwiherero n’ibikoni by’ibigo nderabuzima nabyo byasenyutse.
Mu Karere ka Rulindo amashuri ane(4) yarasenyutse mu gihe mu Karere ka Musanze ishuri rimwe ryasenyutse ndetse n’icyumba cy’abarimu kirangirika.
Uburiro ,Icyumba cy’inama ndetse n’ibyumba by’ishuri bitanu(5) kuri VTC St Anastase mu Karere ka Kirehe byasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga.
Ibyumba birenga umunani byo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye, mu Karere ka Karongi byasenywe n’umuyaga abanyeshuri umunani (8 )barakomereka. Raporo ivuga ko abanyeshuri bakomeretse bari kwitabwaho ku Bitaro bya Kibuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantale yavuze ko inzu zisaga 71 zansenywe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga , ibyumba by’ishuri bisaga 20 birasambuka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minsiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,Habinshuti Philipe, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo hatangwe ubufasha ku bagizweho ingaruka n’ibi biza mu gihe inzu zasenyutse nazo ziri gushakirwa isakaro.
Ati “Abagizweho ingaruka bagiye guhabwa ubufasha bwo gusakarirwa kandi izasenyutse zisanwe byihuse.”
Kuva mu Kuboza 2021 imiryango isaga 1000 yagizweho ingaruka n’ibiza.
IVOMO: TNT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW