KASONGO wasinyiye Kiyovu Sports Club “ngo yiteguye gutanga umusaruro mwiza”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana

Umukinnyi witwa KASONGO Benjamin yamaze kugera mu ikipe ya Kiyovu Sports Club, ni umukinnyi uje gufasha abakina hagati muri iyi kipe. Ubwo yavugaga ku kazi kamuzanye yemeje ko azatanga umusaruro mwiza.

KASONGO Benjamin yamaze kugera mu ikipe ya Kiyovu Sports Club

Kasongo ni umuvandimwe wa ABEDI BIGIRIMANA, avuye mu ikipe ya AS MANIEMA yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu mukinnyi yageze i Kigali ku wa Gatatu ahagana saa sita n’igice (12h30), ndetse nyuma aza gusinya amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, KASONGO Benjamin yagize ati “Nishimiye uko nakiriwe, uko bagaragaje urukundo, ubu nabizeza ko bategereza umusaruro mwiza.”

Uyu mukinnyi yavuze ko yashimye uko ikipe ihagaze, akaba yijeje gukorana neza n’abakinnyi yabonye.

Perezida wa Kiyovu, Mvukiyehe Juvénal avuga ko umukinnyi yabanje kurwara COVID-19, ndetse no kugira ibibazo by’ibyangombwa, ngo ni byo byatumye atinda kuza mu Rwanda.

KASONGO Benjamin yasinye imyaka 2.5

Yavuze ko Kasongo azakinira Kiyovu igihe kirekire. Ati “Twumvikanye imyaka 2.5 ariko twifuza ko twazabana na we imyaka 4 ariko azabanze ageze umusaruro ku ikipe n’abakunzi bayo, ariko dufite ubushake bwo kumuha igihe kirenze icyo.”

Kuri iki Cyumweru KIYOVU SPORTS FC izakira ETINCELLES FC i Kigali ku isaha ya saa sita n’igice (12h30).

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko kwinjira ari ubuntu ku bari n’abategarugori bose bazaza kureba uyu mukino, mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi w’abari n’abategarugori.

- Advertisement -

Ku munsi wa 20 wa Shampiyona, Kiyovu yatsinze Musanze FC 2-1, ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona inganya amanota 41 na APR FC.

Kiyovu ivuga ko ishaka kubaka ikipe ikomeye ari na byo byatumye bagura abakinnyi barimo n’uyu Kasongo
ni umusore w’igihagararo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Yanditswe na HABYARIMANA Adam Yannick