Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rumuhamije ibyaha birimo iterabwobwa rukagumishaho igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe.
Ku wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba, maze ahanishwa gufungwa imyaka 25 yari yakatiwe mbere.
Callixte Nsabimana wari wiyise Maj Sankara ari Umuvugizi wa FLN yahanishijwe gufungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha mu iburanisha.
Ni mu gihe Herman Nsengimana waje kumusimbura ku mwanya w’umuvugizi wa FLN yahanishijwe gufungwa imyaka 7.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, abinyujije kuri twitter yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN .
Yagize ati “Uyu munsi umutima wacu uri kumwe n’abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina kuko hejuru y’akababaro n’ihungabana babana na byo, haniyongereyeho igihe kitoroshye cy’ibyumweru byinshi by’ubujurire kandi hejuru y’ibyo nibura ntibanabonye indishyi bifuzaga.”
Mu rubanza rwo muri Gashyantare 2022, itsinda ry’abaregera indishyi 22 bo mu Murenge wa Nyabimata ahagabwe ibitero bari batakambiye urukiko basaba ubutabera ku byabo byangijwe.
Uwunganira mu mategeko iri itsinda yari yasobanuriye Urukiko rw’Ubujurire ko impamvu urukiko rukuru rwateye utwatsi ibirego byabo, yatewe n’uko nta bimenyetso bagaragaje bijyanye n’imitungo baregera yangijwe. Iki gihe kandi raporo yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Nyabimata aba baregera indishyi ngo ntibigeze bayigaragaramo.
Mu kujurira iki cyemezo ubunganira mu mategeko yabanje kunenga uyu mwanzuro Urukiko Rukuru rwafashe maze asaba urw’Ubujurire gusuzumana ubwitonzi raporo yasohowe n’Umurenge wa Nyabimata ndetse bakazita ku byavuzwe n’abatangabuhamya bifashishijwe mu rubanza kuva rwatangira kuko bagarutse ku byangijwe n’inyeshyamba za FLN mu bitero bagiye bagaba ku butaka bw’u Rwanda.
- Advertisement -
Bamwe bavugaga ko bigoye kuba babona ibimenyetso Urukiko Rukuru rwabasabye.
Gusa abaregera indishyi batazihawe bo mu Murenge wa Kivu, mu isomwa ry’urubanza rw’ubujurire ku wa Mbere, rwanzuye ko bazahabwa indishyi ya Frw 300, 000 igatangwa n’abaregwa bahamijwe icyaha.
Muri rusange abaturage 51 nibo batahawe indishyi muri 94 bari bazatse kandi baragaragaje ibimenyetso bitandukanye byerekana ko bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN byagabwe mu Mirenge ya Nyabimata, Ruheru na Kivu yo muri Nyaruguru, ndetse n’uwa Kamembe muri Rusizi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW