Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko mu myaka itatu ishize rumaze kwakira amadosiye 1215 y’ibyaha by’ngengabitekerezo ya Jenoside.
Kuri uyu wa 06 Mata 2022, Umuvugizi wa RIB ,Dr Murangira B.Thierry yabwiye RBA ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bidakwiye kwihanganirwa kuko bisenya inkingi y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “ Twese tuzi neza ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi iki gihugu cyubakiyeho. Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, ni ibyaha kenshi biba bigamije gusenya inkingi y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yakomeje ati “Ku bw’iyo mpamvu rero ibi byaha nta muntu uba ukwiriye ku byihanganira ngo abishyigikire ndetse no kugira ngo abikore. Nubwo muri ino minsi ikigenda kigaragra ,ubukana ibi byaha byakoranwaga buragenda bugabanyuka buva mu bikorwa bibi bibabaje bijya mu magambo nubwo nayo magambo aba ababaje ashengura umutima, nayo ntabwo agomba kwihanganirwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA,Ahishakiye Naphtar, yavuze ko hakenewe ubushishozi kandi ufatiwe muri ibi byaha akaburanishirizwa mu ruhame.
Ati “Igihe hagaragaye ingengabitekerezo byongera gusubiza inyuma imibanire y’abantu, bikazana urwicyekwe cyane cyane iyo uwo muntu wagaragaje iyo ngengabitekerezo atashoboye kumenyekana byibuze ngo ashyikirizwe ubutabera, ahanwe by’intangarugero n’abandi baturage barebereho usanga ari ikibazo gikomeye.”
RIB ivuga ko kuva mu mwaka wa 2019 kugera muri Werurwe 2022 yakiriye dosiye 1215 y’ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo.
Mu 2019 RIB yakiriye dosiye 404 z’ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bingana na 33,3%. Mu 2020 dosiye z’ibi birego zaragabanyutse zigera kuri 377 bingana na 31% mu 2021 yakiriye dosiye 389 zingana na 32% mu mezi atatu abanza ya 2022, RIB yakiriye dosiye 45 zingana na 3.7%.
RIB ivuga ko mu mwaka wa 2021 icyaha cyaje ku isonga ari icyo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hakiriwe dosiye 94 zingana na 55,6%.Hakurikiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside aho hakiriwe dosiye 36 zingana 21,1% ,gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi ni dosiye 13 bingana na 7,6% guhakana Jenoside ni dosiye 12 bingana na 7%, kuzimiza cyangwa gutesha agciro ibimenyetso ,amakuru yerekeye Jenoside hakiriwe dosiye 8 bingana na 4,7% ,guhishira Jenoside hakiriwe dosiye 7 bingana na 4,1%.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW