Nyabihu: Ukuriye umutekano mu Mudugudu arekekwaho gutera icyuma umunyerondo  

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibiro by'Akarere ka Nyabihu

Ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Bugarama, mu Murenge wa Jenda mu Karere Kanyabihu, yatawe muri yombi akekwaho kwica umunyerondo wo muri uwo Mudugudu.

Ibiro by’Akarere ka Nyabihu

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2022, bibera mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Bucyinanyana, mu Mudugudu wa Bugarama.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni Mugiraneza Jean Damascene w’imyaka 30 yateye icyuma Hitimana Alphonse w’inyaka 38 agahita apfa, intandaro y’urwo rupfu ngo ni intonganya zatewe no kuba uwari uje ku irondo yari yakererewe, maze ntibumvikana, nibwo ushinzwe Umutekano yahise amutera icyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye UMUSEKE ko ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage ndetse no kubahumuriza.

Yagize ati “Biriya ni ibintu bitari bisanzwe bibaho. Twahise tujya gukoreshayo inama. Nk’umuyobozi ntabwo yari akwiye kwihanira. Niba hariho ubuyobozi hariho amategeko kandi abereyeho gukosora umuntu.”

Yakomeje ati “Umuntu igihe adashatse kumva cyangwa bitakunyuze hari inzira binyuramo kugira ngo abazwe ibitagenze neza. Ibi ni ibintu dukangurira uwo ari we wese kugira ngo bitazongera kubaho.”

Ukekwaho buriya bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi, acumbikiye kuri Polisi sitasiyo ya Mukamira

Nyakwigendera, umurambo we washyinguwe kuri iki Cyumweru.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

- Advertisement -