Amabwiriza 10 ya CDR yahembereye urwango rwagejeje kuri Jenoside

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana yasabye gushyigikira politike nziza ishyize imbere ubumwe bw'abanyarwanda

Amabwiriza 10 yasohowe n’ishyaka rya CDR mu itangazo ryiswe “Jye ntibindeba ndi UMUSEDERI” yagaragajwe mu nyandiko n’amatangazo y’amashyaka yahembereye politike y’urwango yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana yasabye gushyigikira politike nziza ishyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Mata 2022, ku Rwibutso rya Jenoside rwa Rebero ahunamiwe Abanyapolitike bishwe bazira kwamagana politike y’urwango yari yarimakajwe n’ubuyobozi n’amashyaka ya Politike.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse kuri aya mabwiriza 10.

Mu matangazo anyuranye yasohowe n’ishyaka rya CDR n’andi mashyaka ya politike, yagaragajwe nk’imwe mu ntwaro  zikomeye zo kwangisha abitwaga “Abahutu”, bagenzi babo b’ “Abatutsi”. Ni amatangazo yaherekejwe n’amabwiriza ngenderwaho 10 yashyizeho n’ishyaka rya CDR yarebaga buri Muhutu wese.

Dr Bizimana yavuze ko aya mabwiriza n’amatangazo y’amashyaka arimo ku isonga irya CDR, yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Yagize ati “Tariki 25 Gashyantare 1993, CRD yasohoye itangazo ivuga ngo ubwicanyi bw’abasirikare ba Museveni n’Inyenzi-Nkotanyi bugamije kurimbura rubanda nyamwinshi bwihimura kuri Revolution yo mu 1959, bakongeraho ngo ishyaka CDR ryongeye kuburira Abahutu aho bari hose ko ubwo bwicanyi bukorwa n’Inkotanyi butareba Akarere kamwe aka n’aka, ko ahubwo buteganyijwe mu gihugu hose.”

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Abahutu rero bakwiye gushyira hamwe bakarwanya umwanzi ugamije kubarimbura. Ishyaka CDR ryongeye kwihanangiriza umutwe w’Inyenzi-Inkotanyi n’ibyitso byazo ko amaraso bakomeza kumena bazayaryozwa.”

Dr Bizimana ati “Ngira ngo umugambi wa Jenoside urumvikana muri aya matangazo.”

Akomeza avuga ku bubi bw’amabwiriza 10 yashyizweho n’ishyaka CDR agira ati “CDR mu gusoza uyu mugambi wose, yawushoje ishyizeho amabwiriza ngenderwaho ya buri Muhutu wese aho ari, babisohoye mu itangazo bise “Jye ntibindeba ndi UMUSEDERI”, ni amabwiriza 10 aza asoza ya matangazo yose yerekanaga ko Umuhutu wese aho ari agowe kandi agomba kwirwanaho arwanya Umututsi n’Inkotanyi atabikora atyo akaba ari we uzicwa.”

- Advertisement -

Dr Bizimana Jean Damascene yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi  yavuye ku mugambi wateguwe wo kubarimbura, politike ikaba ari imwe mu nzira zakoreshejwe mu kuyishyira mu bikorwa. Akavuga ko ari cyo gihe cyo gushyigikira politike nziza yakijije u Rwanda.

Ati “Ubu dufite inshingano zo gushyigikira politike nziza, ni ngombwa kumenya aya mateka ngo tumenye aho u Rwanda rwavuye n’aho politike mbi yarugejeje. Ibi biradufasha kumva inshingano n’akamaro ko gushyigikira politike nziza iyobowe na FPR-Inkotanyi, irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Iyi niyo politike yakijije u Rwanda, yaruzamuye ni na yo izakomeza kuruteza imbere itareba aba biyitaga Abasederi.”

 

Amabwiriza 10 yahemberaga urwango yashyizweho n’ishyaka rya CDR

Aya mabwiriza uko ari icumi, buri rimwe ryasozwaga n’ijambo “Jye ntibindeba ndi UMUSEDERI”, ibwiriza rya mbere ryarebaga Umuhutu wese. Rigira riti “Muhutu wisubije ibyawe mu 1959 Inyenzi zikimara guhunga u Rwanda, bivemo dore Inyenzi zaje kubisubiramo nk’uko amasezerano y’amahoro ya Arusha abivuga. Jye ntibindeba ndi UMUSEDERI.”

Ibwiriza rya kabiri ryo ryarebaga Abanyarwanda bose, aho ryavugaga ko Umuhutu aho ari hose agomba kwitegura gutegekeshwa ikiboko no gutanga imisoro yo gukiza abo bitaga Inyenzi.

Irya gatatu ryo ryarebaga abasirikare ribibutsa ko bagomba gutanga imbunda bagashoka ibishanga, aho ryabashishikarizaga ko bumva ko ingabo za RPF-Inkotanyi zigiye kuza bakabura akazi.

Ibwiriza rya kane habwiwe abacuruzi bose ko bagomba kwitegura iyongerwa ry’imisoro, kugira ngo Guverinoma ihuriweho izabashe kwishyura imyenda yafashwe n’Inkotanyi zigura intwaro zo gutera u Rwanda.

Mu ibwiriza rya gatanu, Abaminisitiri b’Abahutu bibukijwe ko bagomba kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya gukorera i Byumba, aho bazafatwa mpiri n’Inkotanyi.

Irya gatandatu ryo ryarebaga umukozi wese wa Leta gutanga akazi akabisa Inyenzi, aho bashakaga kumvikanisha ko Abahutu bagomba kurwanya kuzabura akazi mu gihe impunzi zagarutse mu Rwanda.

Abatwaraga amatagisi na bo ntibasizwe muri aya mabwiriza kuko irya Karindwi, rigira riti “Munyarwanda ugendera muri tagisi itegure gukomeza kuzuza imifuka y’Inyenzi, dore benewazo barazamura ibiciro by’amatagisi zitaraza, dore ziraje Frw 40 izikuba kane.”

Ibwiriza rya munani mu yashyizweho na CDR ryo ryagarukaga ku Bahutu ko bagiye kuzajya bavurwa n’abo bitaga Inyenzi maze bakazajya babatera inshinge za SIDA.

Irya cyenda ryo ryavugaga ko Abahutu bagisinziriye bagomba kwitegura guhitanwa n’Inyenzi nk’uko Meseveni yabigenje muri Uganda.

Ibwiriza rya nyuma ryo ryavugaga ko inzirakarengane zigiye kubuzwa epfo na ruguru.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rushyinguyemo Abanyapolitike bishwe bazira kurwanya politike yahemberaga urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abandi bazize Jenoside.

Mu mavugurura y’urutonde rw’abanyapolitike bishwe imibiri yabo ntiboneke ngo ishyingurwe mu cyubahiro nka Boniface Ngurinziza wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wari intumwa y’u Rwanda mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha, amazina yabo na bo azashyirwa muri uru Rwibutso bakajya bibukwa.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW