Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kutarangazwa na Snapchat rugasubiza abapfobya Jenoside

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Gen James Kabarebe

Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano ,Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kutarangazwa na Snapchat rugasubiza abapfobya Jenoside.

Gen James Kabarebe, Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano

Ibi yabitangaje kuwa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022, mu Kiganiro “Igicaniro” Gishishikariza urubyiruko gukumira Jenoside no kubaka u Rwanda.

Ni ikiganiro cyateguwe na Peace and Love Proclaimers “PLP” Urubyiruko rwihuje hagamijwe kwimakaza amahoro n’urukundo,Umuryango Imbuto Foundation na AEGIS Trust ,Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside.

Muri iki Kiganiro ,Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano, Gen. James Kabarere, yavuze ko nubwo Jenoside yahagaritswe ariko abayipfobya bakigaragara, abasaba kujya ku rugamba rwo guhangana na bo.

Yagize ati “Ni ukuvuga ko Jenoside nubwo yahagaritswe, ariko ibiyibanziriza n’ibikomezanya nayo mu kuyikora biracyahari, ntaho byagiye. Ingengabitekerezo no gupfobya.“

Yakomeje ati “Ni ukuvuga ko mu mitwe yabo no mu mitima yabo bizeye ko igihe kimwe imbaraga zahagaritse Jenoside zizagabanuka, kuko bagifite ibyo bitekerezo, bakongera bakubaka ,bagatangira bushya,nkaho bahereye mu myaka yashize, nkaho bahereye mu 1959. “

Gen James Kabarere yavuze  ko urugamba rutararangira maze aboneraho gusaba uru rubyiruko gusubiza abakigaragaza ingengabitekerezo no kuyipfobya.

Yagize ati “Ni ukuvuga ko urugamba ruracyahari ,urugamba ni mu byiciro . Interahamwe n’ingabo za Habyarimana bakoraga Jenoside ,urwo rwararangiye ariko mu gihe hakiri ingengabikerezo no gupfobya urugamba ruracyahari. Ni gute tururwana? Ingabo z’Igihugu zararurwanye […], ariko twakumira gute? ingengabitekerezo no gupfobya ari naho Jenoside itangirira. Aho ni ho dukenewe.”

Yakomeje ati “Aba basirikare bahunze cyangwa se babaye mu mashyamba ya Congo, hari abo twigeze gufata turwana na bo. Tubafashe , turabwira ariko murwanira iki? Intego yanyu ni iyihe? Baratubwira  ngo icya mbere ni ukuza tukica buri mututsi wese, agashira mu Rwanda. Icya kabiri ni ugusenya inzibutso zose zo mu Rwanda, zose tukazisenya zigashira. Ese mwaba musenya iz’iki? Nti ziratubangamiye. Niba hari ikintu kitubangamira ni inzibutso , ubwo ni iki ? ni ugupfobya.”

- Advertisement -

Urubyiruko rero iyo tubamanura mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo kandi mufite ubushobozi, uburyo, n’ibikoresho, mufite icyo kuvuga, tubona mudahari .Ni ukuvuga ko muba mwaravuye ku rugamba, mwaruvuyeho. Kuko uru rugamba tururiho twese, urugamba rwo kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ni urugamba rwo kubabuza kuvuga ubusa.”

Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kurangarira ku mbuga nkoranyambaga nka Snap Chat ko ahubwo bagomba gusubiza abahakana bakanagaraza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Kandi mwebwe mufite ibyo kuvuga, mufite uburyo, ubushobozi , icyo kuvuga, ibyo mudafite mwabishaka birahari ntabwo bibuze nubwo twafata abari muri iki cyumba , bose bazi kwandika icyongereza cyiza cyane ,bariya bazungu bafatanya n’abapfobya na bariya b’ingengabitekerezo,mwabasubiza, ariko ntitubabona, mwamaze kuvuga ku rugamba.”

Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano yavuze ko urubyiruko badakwiye kwibeshya ko urugamba rwarangiye ngo barangarire kuri Snap Chat.

Yagize  ati “ Ntabwo muri ku rugamba hamwe n’abandi cyangwa se muribeshya ngo urugamba rwararangiye. Mu gihe hakiri ingengabitekerezo no gupfobya , turacyari ku rugamba , ntabwo rwigeze rurangira.

Urwo rugamba turashaka kurubabonaho, turashaka kubabona ku murongo w’imbere ariko kuri uwo murongo w’imbere ntabwo tubabona, mwamaze kuruvaho. Kuko niba umuntu yandika kuri twitter, agatuka Igihugu, agatuka uRwanda, ushobora kubara abantu barwana n’ingengabitekerezo hano mu Rwanda ni abantu 4 cyangwa 5,6. “

Yakomeje ati “Ariko murajya muri Snap Chat undi ari kuri internet , ari iBurayi, mu mashyamba ya Congo kuko hose umuyoboro urahagera, we ari gukora ubukangurambaga, arashishikariza abantu , uko abikora niko abona abayoboke. Urumva icyo gihe mwe mwamurekeye urubuga kandi ntacyo mubuze.Icyo kuvuga muragifite , ahubwo mwagishaka mute? Mugomba gusoma, mugomba gukurikira, mugomba kumenya .”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 rwakiriye dosiye 53 z’abantu 68 bagaragayeho ingengabitekerezo  ya Jenoside mu gihe abandi 9 bataramenyekana.

RIB ivuga ko abakurikiranywe bafunzwe ni 43, abakurikiranywe  bari hanze ni 3, abantu 9 bataramenyakana.

Urubyiruko rwasabwe kutarangarira kuri snapchat rugahangana n’abapfobya Jenoside ku mbuga zirimo Twitter, Facebook na Youtube

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW