Rigoga wa RBA agiye kujya kuri Stade ikomeye mu Bwongereza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
Rigoga na we azajya mu Bwongere

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Rigoga Ruth agiye kujya kureba umukino w’amakipe akomeye mu Bwongereza.

Rigoga na we azajya mu Bwongere

Tariki 15 Mata ni bwo ubuyobozi bwa kompanyi ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe ‘Betting’, Gorilla Games, bwerekanye abanyamahirwe batatu batsindiye amatike yo kuzajya mu Bwongereza kureba umukino w’amakipe y’ibigugu.

Aba banyamahirwe uko ari batatu, batsindiye kuzajya kureba umukino uzahuza Arsenal na Manchester United tariki 23 Mata, 2022 kuri Stade ya Arsenal [Emirates Stadium].

Uretse aba banyamahirwe babitsindiye, na Rigoga Ruth ukorera RBA mu biganiro by’imikino yerekanywe nk’uzajyana na bo.

Ubuyobozi bwa Gorilla Games bwatangaje ko bwahisemo Rigoga nk’uwafashije iyi kompanyi kwamamaza ibikorwa byayo biciye ku rukuta rwe rwa Twitter na Instagram.

Uyu Munyamakuru n’ubwo yishimiye kujya kureba ikipe akunda [Manchester United] imbona nkubone, ariko ababajwe no kuba azayireba itari mu bihe byiza yahozemo. Ariko yashimiye Gorilla Games yatanze aya mahirwe.

Gakwandi Aime Chris ushinzwe kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi,  yavuze ko uyu Munyamakuru yabafashije kwamamaza gahunda ya tombola yo gutsindira itike yo kuzajya kureba uyu mukino wa Arsenal na Manchester United.

Uyu muyobozi kandi, yavuze ko aba banyamahirwe ndetse na Rigoga, bazishyurirwa amatike y’indege yo kugenda no kugaruka, bakazabamenya ku kintu cyose bazakenera mu minsi itatu bazamara muri uru rugendo rwerekeza Bwongereza.

Biteganyijwe ko bazagenda tariki 20 Mata, kandi umukino uri tariki 23 Mata, 2022.

- Advertisement -
Rigoga Ruth asanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri RBA
Rigoga Ruth (ubanza iburyo) azajyana n’abanyamahirwe batatu mu Bwongeereza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW