Umuhanzi w’umunyarwanda MK Isacco utuye mu Bufaransa azaririmba mu gitaramo azahuriramo na Kitoko Bibarwa, kizavangwamo imiziki na Dj Tura.
Ni igitaramo giteganijwe ku wa 02 Nyakanga 2022 muri Gymnase Saint Sernin mu Mujyi wa Toulouse.
Aba bahanzi bazaririmba mu kirori cyo kwishimira uwegukanye igikombe mu mikino ya Basketball y’Abanyarwanda n’Abarundi batuye ku mugabane w’Uburayi.
Iyi mikino ya European Basketball igiye kuba ku nshuro ya kabiri, ikazabera mu Mujyi wa Toulouse mu Bufaransa.
Kitoko na MK Isaaco bazaririmba nyuma y’imikino mu mugoroba wo kwishimira intsinzi no gusabana.
MK Isacco yabwiye UMUSEKE ko nk’umuhanzi uhagaze neza kandi uyoboye Diaspora France, iki gitaramo azahuriramo na Kitoko kizaba ari umuriro.
Ati “Kuko akora akazi keza kandi aranakunzwe, ku ruhande rwanjye ni igihe cyo kwerekana ko nshoboye byo ku rwego rwo hejuru, hari hashize kandi igihe nta gitaramo nkoreye mu miryango y’Abanyarwanda n’abandi.”
Uyu muhanzi kandi ategerejwe mu gitaramo cy’amateka mu rugendo rwe rwa muzika kizaba kuwa 30 Mata 2022, cyateguwe na Trace Africa mu bikorwa bizwi nka Foire de Paris biba buri mwaka.
Ati “Urumva nawe kugirirwa ikizere na Televiziyo Mpuzamahanga n’indi ntera, birasaba ko nzitwara neza kuko hari n’indi miryango ishobora guhita ifunguka.”
- Advertisement -
Muri iki gitaramo azahuriramo n’abahanzi bakomeye baturuka muri Afurika n’abatuye i Burayi.
Uretse iki gitaramo, MK Isaaco ku wa 23 Nyakanga 2022 ategerejwe mu Mujyi wa Paris aho azaririmba mu gitaramo abanyamideli, bazaba bamurika imideli igezweho muri ÉTÉ (Icyi).
Biteganijwe kandi ko MK Isacco ku wa 30 Kanama 2022 azatarama mu Mujyi wa Rennes.
MK Isacco azwi mu ndirimbo nka Zunguza yakoranye na Lil Saako, Urampagije, Malaika, Cheza n’izindi.
Uyu muhanzi ni umwe mubakomeje kuzamura Ibendera ry’u Rwanda ku mugabane w’Uburayi by’umwihariko mu gihugu cy’Ubufaransa aho atuye n’umuryango we.
Reba amashusho y’indirimbo Zunguza MK Isacco yakoranye Lil Saako
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW