Haringingo yatabarije Kiyovu, atunga urutoki abasifuzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
Haringingo arashinja abasifuzi kutabanira Kiyovu Sports

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko mu mikino ibiri iheruka abasifuzi batabaniye ikipe abereye umutoza.

Haringingo arashinja abasifuzi kutabanira Kiyovu Sports

Ku wa Kabiri tariki 19 Mata, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na Marines FC ibitego 2-1.

Ibi byaje byiyongera ku mukino wa shampiyona iyi kipe yari iherutse gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0. Bisobanuye ko ikipe yatakeje imikino ibiri ikurikirana.

Nyuma yo gusezererwa na Marines FC mu gikombe cy’Amahoro, umutoza mukuru wa Kiyovu, Haringingo yavuze ko abasifuzi batabaniye iyi kipe uhereye ku mukino wa Gasogi United n’uwa Marines FC ariko bakwiye kurwana nabyo kuko nta yandi mahitamo bafite.

Ati “Urebye umukino w’uno munsi, ujya gusa n’umukino wa Gasogi. Urebe amakosa badukorera. Buri gihe tuba dukorerwa amakosa, nta kwihanangirizwa, nta makarita, ni ikibazo. Baragerageza. Sinavuga ukundi kuntu ariko tugomba kubana nabyo.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kubana nabyo. Tugomba kumenyera, ubu twamaze kubibona. Ubu biragoye kuko urabona y’uko imikino yacu iba igoye cyane. Mbese ntabwo turindwa. Mugende murebe amakosa dukorerwa n’amarita yatanzwe. Njyewe ndebye imikino ibiri duheruka gukina ntabwo twarinzwe nk’abandi. Turagenda tubane nabyo ntakundi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga we na bagenzi be bagiye kuganiriza abakinnyi, kugira ngo bakore ibishoboka byose ntibazagire undi mukino bazatakaza kandi bigishoboka.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 51, ikaba irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa Mbere. Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, iyi kipe izakira Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abasifuzi baratungwa urutoki ku mikino ya Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yatsinzwe imikino ibiri yikurikiranya

UMUSEKE.RW

- Advertisement -