KARONGI: Bihoyiki Deo ni umwe mu Banyarwanda babambwe ku giti na Sujun Sun nyuma yo gukeka ko bamwibye amabuye y’agaciro mu kigo cye cya Ali Group Holidng Ltd,yavuze akababaro yagiriye ku giti yabambweho netse no kuba atishimiye imikirize y’urubanza.
Uko Bihoyiki yakorewe iyicarubozo…
Uyu mugabo kuwa 20 Kanama 2021 nibwo yivugira ko yashyizwe ku giti gikozwe nk’umusaraba nubwo amashusho ye yagiye hanze kuwa 30 Kanama 2021,nyuma yo gufatwa akekwaho kwiba amabuye y’agaciro, we avuga ko “Yari yagiye gushaka igishonyi cy’ingwa yo gusiga inzu.”
Uyu mugabo usanzwe utuye mu Murenge wa Rubengera, uhana imbibe n’Akarere ka Rutsiro, yabwiye UMUSEKE ko yakorewe iyicarubozo bityo ko byamusigiye ihungabana rikomeye.
Bihoyiki w’umugore n’abana bane, yavuze ko ko Sujun sun yamufashe ubwo yari agiye gushaka igishonyi cyo gukora inzu ye, ko atari asanzwe ari umukozi w’ikigo, ko yabanje gukubitwa mucako (Umugozi uzengurukijwe amasasu y’igare akozwe mu byuma) ndetse n’irindi yica rubozo.
Yagize ati “Ibintu njye byambereye inzozi.Hari icyo bita igishonyi, nagiye ngiye gukura igishonyi, basiga ku nzu,tukikorera,baba baramfashe, barankubita, abashinzwe umutekano bazana ijerekani y’amazi bansukaho, banjyana ku mushinwa aho bari barise ku biro. Mpageze mbona umushinwa azanye ikintu kizingazinze mu gitambaro cy’umweru,akizinguye mbona ni umuhoro, ankubita ikibatiri mpita ngwa hasi,noneho babonye ndi gusamba niko kunyegura bati uriya arapfuye. Narababajwe cyane ku buryo n’ubu nkifite inkovu.”
Avuga ko ibyo bamukoreye byose bari babizi ko nta gihamya bafite ko yibye ko ahubwo byari ubugizi bwa nabi.
Ati “Iyo nza kwiba amabuye, bari kuyerekana bakavuga ngo dore amabuye afite ni aya ngaya. Umushinwa yantaye aho ku musaraba, ajya ku Kibuye kujya kuzana inkoni bita mucako, ayikubise ku meza yari aho mbona arasadutse , ndavuga ngo ikintu ari bunkoreshe cyose, ndi bukemere.”
Akomeza agira ati “Abari bashinzwe mutekano bari bankikije dusa kandi tuvuga ururimi rumwe nari nziko ari bo bari bunkize,baragiye, bakagenda bakagaruka, umushinwa akazana imbwa ze zikanshinga inzara. Ibyo nahaboneye biteye ubwoba, kuba ngihumeka ni ukuvuga ko ngishima Imana.”
- Advertisement -
Ntiyanyuzwe n’indishyi yahawe..
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwategetse ko Sujun Sun afungirwa muri gereza ya Rubavu imyaka 20 yo guhamwa icyaha cyo gukubita n’iyicarubozo.
Rwategetse kandi ko Bihoyiki Deo ahabwa indishyi y’akababaho ihwanye na miliyoni 2.5Frw.
Bihoyiki yabwiye UMUSEKE ko ibi abona ari nko kumushinyagurira bitewe n’iyicarubozo yakorewe.
Ati “Ibyo kuvuga ngo amafaranga, biriya mbona ko ari nko kunshinyagurira,nagiye kuburana uru rubanza,ndagenda ngera kuri Perezida w’urukiko Rwisumbuye rwa Karongi,urubanza rugiyemo hari tariki 12 Ukuboza 2021,ararusubika,haza 30 Werurwe 2021, ararusubika, noneho najya ndeba nkibaza mu mutima wanjye agahinda karanyishe .”
Uyu mugabo yabanje kubwirwa ko yahabwa miliyoni ebyiri ngo ntibikomeze kujya mu Nkiko ariko arabyanga, agasanga atanyuzwe indishyi yahawe idakwiye.
Ati “Sinavuga ngo nishimiye uko byagenze ariko nyine mbibonye nabyakira uko babimpaye nonese ko ntacyo nabihinduraho.”
Yavuze ko ari buvugane n’umwavoka ku buryo batanga ubujurire mu gihe cyose yaba yemeye gukomeza urubanza.
Bihoyiki avuga ko yahuye n’akarengane gakomeye bityo indishyi yahawe idahwanye n’ibyo yakorewe n’umushinwa.
TUYSIHIMIRE RaYMOND / UMUSEKE.RW