U Burundi butangaza ko buri mu biganiro na EU bitarimo igitutu n’iterabwoba

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Albert Shingiro na Claude Bochu uhagarariye EU mu Burundi

Ubumwe bw’Uburayi hamwe na Leta y’u Burundi batangije igice cya kane cy’ibiganiro bigamije kuzahura umubano bitarimo igitutu n’iterabwoba, byibanze ku gufashanya mu bijyanye n’iterambere hisunzwe amasezerano y’i Cotonou.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro na Claude Bochu uhagarariye EU mu Burundi

Ni ibiganiro Leta y’u Burundi ivuga ko biri kuba mu bwisanzure nta gitutu n’iterabwoba ry’Ubumwe bw’Uburayi nk’uko byahoze mu myaka itambutse.

Impande zombi zemeye gukomeza ibiganiro hagamijwe gukoresha amahirwe yose atangwa no kuvugurura umubano, haba mu bufatanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Ibi biganiro byahuje Claude Bochu, uhagarariye Ubumwe bw’Uburayi mu Burundi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi, Albert Shingiro byitezweho gufasha imishinga myinshi yiganjemo iyo gufasha abagore mu kwiteza imbere.

Ibi biganiro byabaye kuwa Kane ushize, impande zombi zaganiriye ku kibazo cy’ubukungu kigeramiye u Burundi cyatijwe umurindi n’intambara iri kubera muri Ukraine.

Claude Bochu yavuze ko baganiriye ku bitero Uburusiya bwagabye muri Ukraine n’ingaruka zabyo ku biciro by’ibiribwa mu Burundi.

Mu Burundi hari ikibazo cy’ibiribwa ku kigero cyo hejuru ndetse n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Claude Bochu yavuze ko ibi biganiro byagarutse ku bufatanye n’iterambere n’igaruka ry’u Burundi ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Twavuze ko hari ubushake bw’Ubumwe bw’Uburayi bwo gukora uhereye kuri 85% by’imigambi ifasha mu bibazo by’abagore, twaganiriye kandi ku bijyanye n’igaruka ry’u Burundi ku rubuga mpuzamahangano mu Karere.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro avuga ko impande zombi zigiye gushyira imbere gufashanya bifite inyungu byubakiye ku bucuruzi hamwe no gushora imari mu Burundi.

- Advertisement -

Yavuze ko bemeranyijwe kandi kugarura umwuka mwiza mu bijyanye n’ubutunzi no gushyira mu bikorwa imigambi ifashwa n’Ubumwe bw’Uburayi.

Ati “Ubu tuvuga twisanzuye, si nko mu bihe byashize hari ukutumvikana hagati y’u Burundi n’Ubumwe bw’Uburayi, ubu twiyemeje rero gutera intambwe kandi twubahana.”

Minisitiri Shingiro avuga ko ibyo impande zombi zapfuye bigomba kurangira kandi ko “Kujya imbere atari ukuguma ureba inyuma cyangwa utava aho ugeze.”

Yavuze ko nk’ibihugu byahoranye imigenderanire kuva cyera, “Ibidutandukanye ni bicye kurusha ibiduhuza.”

Ibi biganiro ni ubwa mbere bibaye nyuma y’ikurwaho ry’ibihano Ubumwe bw’Uburayi bwari bwarafatiye u Burundi mu 2016.

Ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 nibwo icyo cyemezo cyafashwe gishingiye ku kuba u Burundi bwarahisemo politiki yimakaza amahoro n’icyizere mu banyagihugu yatangiranye n’amatora yabaye mu muri Gicurasi 2020.

Kuva haba amatora mu mwaka wa 2020, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi uvuga ko wakiriye neza intambwe Leta y’u Burundi imaze gutera ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ubuyobozi bubereye abaturage n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu bindi uwo muryango ushima, ni ihunguka rya bamwe mu Barundi bari barahunze Igihugu batahutse ku bushake bwabo.

Nubwo EU yafashe icyemezo cyo gukuraho ibi bihano, bisa nk’ibihabanye n’iby’ imiryango itandukanye irimo iyigenga mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, binyuze mu byegeranyo bitandukanye yagiye ishyira ahagaragara.

Mu Cyumweru gishize, Ishyirahamwe rya Human Rights Watch ryasohoye icyegeranyo kivuga ko mu Burundi hakigaragara ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Human Rights Watch yemeza ko hari abantu bakomeje kuburirwa irengero, n’ubwo ibi birego Guverinoma y’u Burundi itahwemye kubihakana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW