Abaganga banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abaganga baranenga bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bwa jenoside

Nyanza: Abaganga bakora mu Bitaro bya Nyanza baranenga bagenzi babo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  bakambura ubuzima abatutsi.

Abaganga baranenga bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bwa jenoside

Ku nshuro ya 28 mu Rwanda n’inshuti zarwo bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza naho hari inzirakangane z’Abatutsi bahiciwe.

Angelique Uwera wiciwe ababyeyi bakoraga muri ibi bitaro, avuga ko kwibuka ababo ari ukubaha agaciro.

Ati “Kwibuka ni uguhesha agaciro abacu binatuma tuba mu murongo mwiza bifuzaga ko twabamo.”

Dr. Uwamahoro Gerard umuyobozi wungirije muri ibi bitaro anenga abaganga bagenzi be bijanditse mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside.

Ati “Kuba abagombye gutanga ubuzima ari bo babunyaze ni abo kunengwa. Gusa, binerekana ko Jenoside yari ifite ubukana bwinshi kandi yari yateguwe igihe kirekire.”

Dr. Uwamahoro yakomeje ashimira ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasabye buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Birasaba kutarangara namba hirindwa ingengabitekerezo ya jenoside kugira ngo itazongera guhabwa intebe ikaba yatuma hongera kubaho jenoside.”

- Advertisement -

Abakozi 34 bakoze mu Bitaro bya Nyanza nibo bamaze kumenyakana ko bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza acanira urumuri rw’icyizere abakora mu bitaro bya Nyanza

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza