Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kubakira isoko ryiza aba baturage ari Ibikorwa bikomatanyije kuko usibye isoko bubatse, begereje abatuye uyu Murenge wa Rugendabari amashuri, Ikigo Nderabuzima, muri gahunda y’ubudehe VUP na Girinka.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko kuva iri soko ryuzura mu mwaka wa 2011 nta bantu barenga 50 bari barirema.
Bakavuga ko abacururiza muri iri soko iyo bariremye babura abaguzi bagahitamo kwambuka hakurya ku Cyome mu Karere ka Ngororero kubera ko ariho babona abakiliya benshi.
Niyigaba Steven wo mu Mudugudu wa Gisiza muri uyu Murenge, ati “Leta idufashije ahari isoko badushakira ikindi gikorwa bahashyira kibyara inyungu bakagisimbuza iri soko ritadufitiye akamaro.”
Mukamana Marcianne wo mu Mudugudu wa Ngando, mu Kagari ka Nsanga yavuze ko hari igihe Ubuyobozi bwigeze gufata ingamba zo gukangurira abaturage kurirema ari benshi bikagera nubwo bamwe muri bo babatangira kugira ngo be kurema iryo mu Ngororero basize iryabo.
Ati “Hari n’abanze kurirema babitewe nuko nta nzoga barisangagamo bambuka ku Cyome bakazisangamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko nta muturage babuza uburenganzira bwo kurema isoko ashaka, ariko akavuga ko kuba hari andi masoko ari hafi y’uyu Murenge nabyo bishobora gukoma mu nkokora abarema isoko ryabo.
Ati “Twatangiye gukora ubukangurambaga bwo gukundisha ibyo iwabo, kuko ibyinshi bambuka Nyabarongo babisize aha muri uyu Murenge.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko bubakiye abaturage iri soko, kuko babonaga nta gikorwa na kimwe cy’iterambere cyari gihari icyo gihe, kandi abari batuye uyu Murenge bari abakene.