Hari abahinzi b’ibibingwa bitandukanye bavuga ko hari abafite amatungo bonesha imyaka yabo bahinze mu mirima hagira ubivugaho agahohoterwa bamukubita.
Ni abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama, mu Murenge wa Bugarama mu Tugari twa Pera na Nyange mu Karere ka Rusizi bahinga imyaka itandukanye irimo ibishyimbo n’ibigori.
Bavuga ko bagaterwa igihombo n’abafite amatungo. Bavuga ko bonesherezwa n’abo mu Midugudu ya Ituze na Murwa bakaba bafite impungenge zo kongera guhinga badasarura.
Ntuyahaga Pierre atuye mu kagari ka Ryankana ati “Ntabwo bororera mu biraro barashumura ihene n’inka, twahinga imyaka bakayonesha. Bimaze igihe twarakibajije Gitifu w’Umurenge arakizi”.
Undi ati “Iki kibazo kirahari Ku Ryakenda nta mubyeyi ugira imyaka, bayiragira inka n’ihene, ntabwo bororera mu biraro bagendana inkoni wavuga ukaba wabizira ubuyobozi burakizi, Gitifu w’Umurenge yatubwiye ko bazabafata, turifuza ko bazirika amatungo yabo imyaka ikatugirira akamaro.”
Aba baturage bakomeza bemeza ko aturi uko ababoneshereza baba bacitswe n’amatungo yabo ahubwo babikorera ubushake.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama bwabwiye UMUSEKE ko hari ingamba zafashwe zo gukemura iki kibazo.
Ntivuguruzwa Gervais Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi hari n’ingamba zafashwe zo kugikemura.
Ati “Ni amatungo bajyana mu gishanga mu buryo butemewe, mu byumweru bitatu bishize twakoranye inama n’abahinzi n’aborozi tureba abagifitemo uruhare, abahinzi batubwira amazina y’abo bakeka baboneshereza, dukorana n’inzego z’umutekano tubageza ku buyobozi tuganira na bo turabigisha, tugirana inyandiko, imyaka nisubira mu mirima ko tutazongera kubumva muri ibyo bikorwa bigayitse.”
- Advertisement -
Uyu muyobozi yasabye aba bahinzi n’aborozi ubufatanye nk’abakora imirimo yunganirana.
Ati“Ubuhinzi n’ubworozi ni imyuga yuzuzanya, nta we ubangamira undi. Buri mworozi agomba kubahiriza gahunda ya Leta yo kororera mu kiraro ntajye koneshereza mugenzi we wahisemo gukora umwuga w’ubuhinzi. Turabasaba gucungana ubwabo hamenyekane uwangiriza abandi bye kwitirirwa uworoye wese wubahiriza amategeko.”
Ikibaya cya Bugarama gikikijwe n’imisozi yo mu Mirenge ya Nyakabuye, Gitambi, Muganza na Nzahaha.
MUHIRE Donatien UMUSEkE.RW i RUSIZI