Biciye mu butumire bwahawe Abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatumije inama y’inteko rusange izaba muri Nzeri 2022.
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2021/2022, Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bari bataricarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire ku hazaza hayo.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, ni bwo Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahaye ubutumire Abanyamuryango bose bubatumira mu nama y’inteko rusange y’ikipe bihebeye.
Nk’uko bigaragara mu butumire UMUSEKE ufitiye kopi, iyi Nteko rusange iteganyijwe tariki 24 Nzeri 2022.
Ku murongo w’ibyigwa hariho ingingo esheshatu.
Izo ngingo ni:
- Raporo y’umutungo
-
Raporo tekinike
-
Kugeza ku banyamuryango ubwegure bw’abagize komite no kubwemeza
- Advertisement -
-
Kuzuza inzego
-
Kwakira Abanyamuryango bashya
-
Utuntu n’utundi
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasabye buri munyamuryango wifuza kuzatanga ikindi gitekerezo kitari ku ngingo y’ibyigwa, ko yabicisha kuri Email y’iyi kipe ([email protected]) mu minsi 15 uhereye igihe yaboneye ubutumire.
Muri iyi kipe haherutse kuvugwa bamwe mu bagize Komite Nyobozi bamaze kwegura ku nshingano zabo. Aba barimo visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru, Munyengabe Omar.
UMUSEKE.RW