Abanyeshuri 51 biga mu ishami ry’uburezi, Ikoranabuhanga n’ubuforomo bahawe impamyabushobozi.
Abashoje amasomo yabo bahawe impamyabushobozi uyu munsi taliki ya 13 Nzeri 2022 bavuga ko ari ishema n’ibyishimo kuri bo kubera ko iyi Kaminuza yari imaze imyaka irenga 2 ifunze, bakavuga ko kongera gukomererwa bibashimishije.
Tuyishimire Jean Damascène umwe bahawe impamyabushobozi wigaga mu ishami ry’uburezi avuga ko kuva umunsi Minisiteri y’Uburezi isohereye itangazo ryo guhagarika iyi Kaminuza, yafashe icyemezo cyo kujya icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu Ishuri ryigenga INILAK akaba azasoza amasomo yo muri icyo cyiciro mu mpera y’uyu mwaka wa 2022.
Akavuga ko kuba Kaminuza ya Gitwe yongeye gufungura amashami byatumye asubukura amasomo atari yashoje kugira ngo abe afite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’uburezi kuko asanzwe ari umwarimu.
Ati “Ndashimira byimazeyo Umukuru w’Igihugu n’inzego zitandukanye z’Uburezi bongeye gutuma amasomo muri iyi Kaminuza asubukurwa.”
Yasabye bagenzi be kwiga bagamije gutanga akazi aho gutegereza ko Leta ikabaha.
Umurerwa Yvonne urangije mu ishami ry’ubuforomo, avuga ko yabanje gucika intege iyi Kaminuza ifunze imiryango yigira inama yo kujya kwiga muri Kaminuza y’uRwanda ishami riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Ati “Maze kumva ko Kaminuza ya Gitwe bayihaye uburenganzira nahise nzamura amashimwe kandi ndagaruka ubu ndashima ko mbashije gusoza icyiciro cya 2 mu ishami ry’ubuforomo.”
Yifuje ko andi mashami 2 agifunze yafungurwa abayigagamo bakabasha kurangiza.
- Advertisement -
Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, Rwandema Joseph yasabye abashoje amasomo ko babera iyi Kaminuza abambasaderi beza bakagaragariza abatayizi cyangwa abari bazi ko yafunze umuvuduko igarukanye kandi ko itanga uburezi bufite ireme.
Yagize ati “Ibyo twasabwe kugira ngo amashami 2 bafunze abashe gutangira twarabikoze dutegereje igisubizo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko abigisha muri iyi Kaminuza bakwiriye kwirinda kugwa mu makosa yagaragaye ubushize bagatanga uburezi bufite ireme nkuko babyivugiye.
Ati “Dukurikije icyerekezo bafite kiratanga icyizere ko aho bagana ari heza kuko batubwiye ko bagiye kongera n’andi mashami batari bafite n’izindi nyubako.”
Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Uburezi byahagaritse iyi Kaminuza mu kwezi kwa Mutarama 2019 kubera umubare mukeya w’ibikoresho n’imfashanyigisho, gusa umwaka ushize wa 2021 nibwo yongeye gusubukura amasomo mu mashami 3 abo banyeshuri barangirijemo.
Ishami rya Laboratwari (Biomedical Laboratory sciences) ni ishami ry”ubuganga (Medecine and Surgery) niyo mashami agifunze kugeza ubu.
Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buvuga ko igihe mbere yuko amwe mu mashami afunga abayigagamo bari abanyeshuri 1750, ubu abahiga barenga 500, ikibazo bavuga ko cyateje igihombo ku bahatuye bari bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’inyubako bakodesha.